Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre arifuzwa n’amakipe abiri akomeye ashaka kugura amasezerano ye ndetse bakanamushyira ku mushahara wisumbuyeho ku wo yafataga mu ikipe arimo.
Ikipe ya NEC Nijmegen ikina ikiciro cya mbere mu Buhorandi yifuje uyu muzamu uhagaze neza muri minsi aho ishaka kugura amasezerano ye afite muri TS GALAXY.
Mu kwezi kwa mbere NEC Nijmegen yohereje abantu bayo muri Afurika y’Epfo kubwira ikipe ya TS Galaxy ko bashaka kugura amasezerano y’umuzamu wabo, Ntwali Fiacre.
TS Galaxy yabwiye iyi kipe ko bazamubaha ubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye muri Afurika y’Epfo.
Icyo gihe NEC Nijmegen yaje kwemeranwa na TS Galaxy ko ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifunguye mu mpeshyi, bazicara bakaganira kuko bifuza ko uyu muzamu yaza gusimbura Jasper Cillessen w’imyaka 34 usanzwe abanzamo muri iyi kipe kuko amaze gukura.
Nubwo bimeze gutyo NEC Nijmegen ishobora kuvutswa amahirwe na Mamelodi Sundowns FC kuko na yo iri gushaka Ntwali Fiacre.
Mamelodi Sundowns FC irifuza gutanga igisabwa cyose cyazatuma babona uyu muzamu wabagoye ubwo bakinaga igikombe cy’igihugu akuramo penaliti zabo.
TS Galaxy yamaze kubwira Fiacre ko ashakwa n’amakipe abiri ahasigaye ni ahe ho gufata umwanzuro w’aho azerekeza, gusa iyi kipe yo irifuza kumutanga muri Mamelodi Sundowns FC kuko izwiho gutanga agatubutse ku bakinnyi yifuje kugura.
Ikipe ya NEC Nijmegen iri ku mwanya wa 6 n’amanota 39 muri shapiyona y’ikiciro cya Mbere mu Buhorandi (Eredivisie) mu gihe Mamelodi Sundowns iyoboye shapiyona ya Afurika y’Epfo n’amanota 46.


