Ntwali Fiacre yasinye muri Kaizer Chiefs

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Kaizer Chiefs yo muri Afrika y’Epfo.

Kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024 nibwo Ntwali wari umaze igihe muri Afurika y’Epfo aho yakiniraga ikipe ya TS Galaxy yamaze kuyivamo yerekeza muri Kaizer Chiefs nayo yo muri icyo gihugu.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe ikize muri Afurika y’Epfo, Ntwali Fiacre yashimiye abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe ya TS Galaxy babanye na we.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Fiacre yashyizeho amashusho agaragaza ibihe byiza yagiriye muri TS Galaxy ari na ko ayaherekesha amagambo ashimira ubuyobozi bw’iyi kipe, abakinnyi bamwakiriye n’abafana muri rusange.

Bitangazwa ko Ntwali Fiacre yaguzwe ibihumbi 400 by’Amadolari y’Amanyamerika [arenga miliyoni 400 z’Amafaranga y’u Rwanda] ndetse n’umushahara w’asaga miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *