Abasirikare bo mu bihugu bitandukanye bigera kuri 12 n’abo mu miryango 3 mpuzamahanga bamaze iminsi mu Rwanda aho bari bitabiriye imyitozo yiswe Shared Accord ya 2018 yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako, kuri uyu wa Gatanu basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo yavuze nyuma yo kunamira izi nzirakarengane, Brig Gen. Lapthe Flora wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi myitozo, yatangaje ko gusura uru rwibutso byari mu rwego rwo kwereka abitabiriye imyitozo ya Shared Accord 2018 ukuntu Jenoside ykaorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Brig Gen Lapthe ati: “ Iki ni igihe gikomeye kandi cy’amarangamutima kuri njye, mfite amarangamutima y’umujinya kandi numva ndakariye cyane gutsindwa kw’Umuryango Mpuzamahanga. Ni ugutsindwa kw’ikiremwamuntu muri rusange, ariko amakuru meza ni uko bitangaje kubona intambwe nini igihugu cyateye mu myaka 24 ishize .”


Uyu musirikare mukuru mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje agaragaza icyizere cy’uko abasirikare basuye uru rwibutso bazasubira mu bihugu byabo bakavuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko yabaye kuko babonye uko ibintu byagiye bikurikirana.
Yunganiwe na Brig Gen Simon Barwabatsile waturutse muri Botswana, wavuze ko buri wese agomba kureba ibyabereye mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko byazasubira.
Yagize ati: “ Najyaga numva ibya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma yo gusura uru rwibutso, nabonye kure ikiremwamuntu gishobora kugera mu gusenya ubuntu kandi ibi biteye isoni kandi bica intege twese Abanyafurika .”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo inzirakarengane zisaga 250,000 zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Hakoreshejwe amashusho ya video ndetse n’amafoto, aha hantu hakwereka amahano yagwiririye u Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga mu 1994.


