Nyabihu: Aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi

Sangiza iyi nkuru

Mu Kagari Ruheshi, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, umubyeyi Gatama Samuel, aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi.

Hari ku Cyumweru mu gitondo, itariki ya 2 Kamena, ubwo uyu mubyeyi yatunguwe no gusanga ibigori yahinze mu isambu ye iri munsi y’urugo, no mu yindi mirima ye.

Avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga kuko akomeje kwibasirwa n’abantu atari yamenya bamutemera imyaka itarakura.

Uyu mugore ugeze mu zabuku avuga ko kumutemera imyaka bimaze kuba akamenyero kuko bibaye inshuro eshatu zikurikiranya, aho bitwikira ijoro bakayitema, yabyuka agasanga umurima umeze nk’utarigeze guhingwa, akabura uwo yabaza.

Avugana na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko mbere yajyaga asarura imyaka myinshi, ariko aho atangiye kwibasirwa ubuzima bwe bwagiye mu kangaratete.

Ati: “Aha hantu bakunda kuhaza bakantemera imyaka, kenshi mba nahinzemo ibigori. Mbere narahahingaga ngo mbone amafaranga nanjye mbeho ariko nyuma baza gutuma ndambirwa, ubundi nkajya mpinga ncungana na bo nkabigurisha bitarera, none dore ubu bongeye kuntera agahinda nk’uko ubibona. Babirayemo mbyutse mu gitondo nsanga bameze nk’abasaruye.”

Yavuze ko ari mu gihombo gikomeye kuko guhingisha, kuruga imbuto no kwita ku byo ahinga ubundi bimutwara amafaranga menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruheshi, Gatama Samuel, avuga ko iki kibazo ntacyo yari azi cyakora ashimangira ko agiye ku gikurikirana kigashakirwa umuti na nyiri myaka akaba yabasha gufashwa mu gihe basanga ari ngombwa.

Ati: “Umuturage agomba gufashwa rwose ariko ntabwo narinzi icyo kibazo pe. Ni ubwa mbere nakimenya ariko kuva mbimenye ngiye gukora iyo bwabaga, mbikurikirane nibiba ngombwa twifashishe n’abafatanyabikorwa b’Umurenge abe yagira icyo ahabwa. “

Yongeyeho ko bategura inama, bagakora iperereza rigamije gushaka abitwikira ijoro bagatema imyaka ya Mukayuhi Ancilla.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *