Nyabihu: Batandatu barimo na mudugudu basanzwe mu kabari begeranye

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Nyabihu, umuyobozi w’umudugudu n’abandi bantu batanu basanzwe mu kabari banywa inzoga ndetse banicaye bacucitse, binyuranyije cyane n’amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya vovid-19.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 2020 mu masaha ya saa 21:00, ni mu gasantere ka Jenda, mu murenge wa Jenda,akagari ka Nyirakigugu,umudugudu wa Jenda.

Amakuru yasakaye kuri uyu wa 7 Mata 2020, nibwo ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ifatiwe mu murenge wa Jenda , mu Karere ka Nyabihu, hari abantu 6 basanzwe mu kabari bari kunywa inzoga hamwe n’umuyobozi wabo witwa Nshimiyimana JMV.

Umuyobozi w’umurenge wa Jenda, Kampire Georgette, yabwiye Bwiza.com ko aya makuru ari yo ndetse abafashwe bahanwe. Yagize ati” Ubu nyirakabari twamaze kumuca amande y’ibihumbi mirongo itanu (50,000) ndetse n’akabari twagafunze. Umuyobozi w’umudugudu na we yanditse asezera ku kazi ndetse we n’abandi bafashwe twabaciye amande y’ibihumbi icumi(10,000) kuri buri umwe, gusa haracyari batatu bataraboneka. ”

Umuyobozi w’umurenge wa Jenda yakomeje agira inama abanyarwanda ko muri iyi minsi duhanganye na coronavirus ndetse nk’abanyarwanda tukaba twanatangiye icyumweru cyo kwibuka bagomba kuguma mu rugo no gushyira mu bikorwa amabwiriza abayobozi batanga umunsi ku munsi.

Nyirasinibagiwe Valentine, ari na we nyir’akabari we yavuze ko nta gahunda yo gucuruza yari afite, yakoreshejwe ikosa na mudugudu ndetse akaba agira inama abantu bose ko muri ibi bihe bagomba kwitwararika, birinda ababashuka kabone n’ubwo baba ari n’abayobozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *