Nyabihu na Rubavu, bizeje Green Party kuzayihundagazaho amajwi

Sangiza iyi nkuru

Mu kwiyamamaza i Rubavu na Nyabihu, Ishyaka DGPR riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryahabonye abantu benshi cyane, ndetse bagaragaza ko biteguye kurihundagazaho amajwi mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Mu ijambo rye atangiza ibikorwa byo kwiyamamaza i Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba, Kandida Depite Madamu Maombi Carine Visi Perezida wa Green Party yashimiye abatuye Rubavu uburyo ari inshuti nziza z’iri shyaka, abashimira ubwitabire bwinshi bwabo, abashimira ko batoye cyane umukandida wa Green Party mu matora ya Perezida wa Repubulika nubwo atabashije kwegukana uwo mwanya, anongeraho ko bagarutse kubasaba amajwi.

Gukemura ikibazo cy’ubucuruzi

Mu kubasaba ko amajwi yabo bayabikira Ishyaka Green Party yabaenyesheje ko Green Party igiriwe icyizere igatorwa neza ikinjira mu nteko, izatoresha itegeko rirengera inyungu z’abacuruzi, umuntu winjiza munsi ya miliyoni ebyiri akagira ibyo asonerwa mu misoro imwe n’imwe, kandi n’uburemere bw’imisoro bugasuirwamo.

Yagarutse ku kibazo cy’ubucuruzi bwegereye umupaka, avugga ko hazanozwa amateeko abugega, kandi abaturiy ikiyaga cya Kivua bakoroherezwa ubwikorezi bwo mu mazi.

Ikibazo cy’amabuye y’agaciro n’ibirombe acukurwamo

Mu kiganiro cyatanzwe na Kandida Depite Mugisha Alex mu murenge wa Bigogwe Akarere ka Nyabihu, yagarutse ku kuba muri aka Karere hari ahacukura amabuye y’agaciro, ariko bigakorwa mu kajagari, kandi amategekop abigenga ubu akaba atarengera nezainyungu n’umutekano by’abakora uyu mwga.

Kuri iyi ngingo Kandida Depite Mugisha akaba na Komiseri muri Green Party yagize ati: “Tuzashyiraho gahunda yogukora amakarita mashya yerekana ahari amabuye y’agaciro n’ubwoko bw’amabuye buhaboneka; Tuzasuzuma, tuvugurure itegeko rigena umurongo usobanutse w’itangwa ry’ibyangombwa, ugiye kubihabwa habanze hakorwe igenzura riciye mu mucyo kugira ngo habeho gukurikiranira hafi no gukomeza amategeko agenga icukurwa rya kariyeri n’amabuye y’agaciro kugirango bitagira ingaruka ku misozi, ibishanga, n’imigezi; Tuzashyiraho itegeko rigena uburyo buboneye bwo gukoresha umutungo kamere muri rusange no gukangurira abaturarwanda kubahiriza amategeko agenga umutungo kamere; ku nyungu z’ibidukikije n’iz’abanywaranda muri rusange, cyane cyane abakora uyu mwuga w’ubucukuzi”

Mu ijambo rye Dr Frank Habineza Perezida wa Green Party yavuze ko bishimira ko bataruhiye ubusa mu kwiyamamaza kwabo kwa mbere ku mwanya wa Perezida wa Repubulika , kuko byinshi mu byo bari bakeneyeho impinduka ; Leta yabyumvise ikaba yaratangiye kubishyira mu bikorwa.

Abaturage b’ingeri zinyuranye baganiriye na BWIZA.COM bagarutse ku kuba bazatora Green Party kubwo kuba ifite imigao n’imigambi ibanyuze, n’ingamba zibakemurira ibibazo muri rusange.

George Kyotera

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *