Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera, mu Karere ka Nyabihu, barataka kujujubywa n’itsinda ry’insoresore ribazengereje ryiba imitungo yabo rikanatobora amazu yabo. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu bwite, yavuze ko iri tsinda ririmo abasore bakiri bato, bari munsi y’imyaka 20 ariko ngo bariba amatungo magufi arimo: Ihene, ingurube, inkoko n’ibindi ariko bagatobora n’amazu ngo bibe ibiribwa. Uyu mugabo ati ” Ubu ntitukigoheka rwose! Urava mu rugo gato ugasanga inkoko barayijyane, ingurube bazikura mu biraro (icongori), ihene iyo ziziritse mu gasozi, baraziba bakajya kuzigurisha.” Yavuze ko ” Muribo harimo uwitwa Sedrick Igirimbabazi, Manishimwe, Sibomana Athanase n’abandi dukeka harimo n’umugabo wubatse baranugwanugwa.” Umugore umwe ati ” Mu cyumweru gishize, bibye ibishyimbo kwa Vigitoriya mu Gaseke, bibye ihene kwa Kabutura. Baherutse gupfumura n’inzu ya Mukecuru Nyirashavu Anastasie, bamwiba radiyo n’ibishyimbo.” Izi nsoresore kandi zapfumuye amazu atatu ku isanteri ya Rurembo, ibyibwe biburirwa irengero. Abaturage bavuga ko umwaka ushize iki kibazo cyadutse, bakavuga ko ubuyobozi bukizi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, Protais MBARUSHIMANA, yemereye BWIZA ku murongo wa telefoni ko iki kibazo gihari ariko ko bagihagurikiye. Yagize ati ” Yego icyo kibazo turakizi. Ni ubujura bw’amatungo magufi bukorwa n’insoresore dukeka gusa tutarafatwa. Uretse babiri bafashwe bibye ihene mu Mudugudu wa Gahama bajyanwa kuri RIB, barabarekura kuko batari bujuje imyaka y’ubukure.” Gitifu MBARUSHIMANA yakomeje agira ati ” Twakoze raporo kuri iki kibazo, dutegereje umwanzuro. Abaturage nabo bagomba gukomeza kurinda umutekano w’ibyabo.” Yirinze gutanga amazina n’imyirondoro y’abakekwaho kujujubya abaturage babiba ariko akavuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti urambye. Yemeje ko ariko abakekwaho ubu bujura ari abana n’ubundi badasanzwe bafite imyitwarire myiza.

6 Responses
Nyabihu-Rugera: Hadutse itsinda ry’insoresore z’amabandi zizengereje abaturage
Mwaramutse neza ikikibazo kimaze igihe kandi izonsoresore zirazwi nuko usanga ubuyobozi bwiwacu mucyaro budafata ingamba zikomeye ngo bwibukeko umwana utarageza imyaka y’ubukure nabo bafite aho bafungirwa sinatinya kuvuga na Ruswa igaragara munzego zimwe na zimwe mu murenge wa rugera bazavugurure imikorere kuko nabonye ntabutabera baduha njyewe ubu ndi umudiaspola kandi aho turi batanga services uko bikwiye.

Icyokibazo kirakomeye mugikurikirane Kandi saho gusa nahandi kirahari Kandi mwibukeko igiti kigororwa kikiri gito