Umugabo wo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Rurembo aravugwaho kuba yararigase ikiro n’igice cy’ifu igenewe kurwanya imirire mibi y’abana yitwa Shisha kibondo, umugore amukebuye aramukubita.
Yifashishije email yacu ari yo (info@bwiza.com) uwaduhaye amakuru utarashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko uyu mugabo (izina rye ryagizwe ibanga) ufite umwana umwe ukiri muto yiherereye akarya ifu yari igenewe umwana we ubwo umugore we yari atari mu rugo.
Avuga ko ubwo umugore yashakaga gutegurira umwana igikoma, yasanze ifu yashize abajije umugabo we wari wiriwe mu rugo amubwira ko ntacyo abiziho.
Gusa ngo kubera ko yari asanzwe amuziho iyo ngeso, kuko ngo bitari ubwa mbere yamushinje ko ari we wayiriye. Umugabo ngo yahise amwadukira amukubita inshyi bakizwa n’abaturanyi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ni kenshi humvikana ko hari imiryango ihabwa ifu ya shishakibondo ntihabwe abana. Bivugwa ko igurishwa cyangwa se ikanyobwa n’abandi bose harimo n’abagabo bakunze kuyita ko ari “ Shisha mupapa.”


