Nyabihu: Umuturage yasanzwe mu murima w’umuturanyi we yapfuye, birakekwa ko yiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umugabo witwa Anastase Nturanyenabo uri mu kigero cy’imyaka 67 y’amavuko wo mu karere ka Nyabihu watoraguwe mu murima w’umuturanyi we, bikaba bikekwa ko yapguye yiyahuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umurambo w’uyu muturage wari utuye mu murenge wa Rugera, akagari ka Gaseke ho mu karere ka Nyabihu watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2017, aya makuru akaba yemejwe n’umuyobozi w’aka kagari, Phocas Mvukiyehe wanavuze ko uyu muturage atari yaraye iwe mu ijoro yapfiriyemo akaba yasanzwe mu murima w’umuturanyi we utatangajwe amazina.
Umugore wa nyakwigendera, Nyirasafari na we yemeje iby’urupfu rw’umugabo we, ndetse akanavuga ko batazi neza icyaba cyamwishe kuko nta gikomere bamusanganye cyangwa ibindi bimenyetso bityo n’impamvu yaba yamuteye kwiyahura ikaba itaramenyekana.
Umwe mu bayobozi bo muri aka gace witwa Deogratias Seruvugo waganiriye na bwiza.com yemeje ko uyu mugabo yari abanye neza n’abaturanyi be ndetse ko nta n’uwo bari bafitanye amakimbirane ariko yongeraho ko atari ubwa mbere agerageza kwiyahura kuko yaigeze kubigerageza mu myaka yashize ariko ntibimuhire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Seruvugo yagize ati”turashaka kujyana umurambo kwa muganga hakarebwa icyo yaba yakoresheje yiyica kuko no mu myaka yashize yabigerageje bikanga kumuhira.”
Abayobozi n’abaturage bazi uyu mugabo bavuga ko hategerejwe igisubizo gitangwa na muganga ngo hamenyekane neza icyaba cyishe uyu mugabo.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Masengesho Fred Rugira@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *