IMG-20260708-WA0040

Akarere ka Nyabihu kasobanuye impamvu umukozi yishyuwe amafaranga ya misiyo nyuma y’imyaka 15

Sangiza iyi nkuru

Akarere ka Nyabihu kasobanuye ko ikibazo cy’umukozi wishyuwe amafaranga y’ubutumwa bw’akazi nyuma y’iminsi 5.130, bingana n’imyaka hafi 15, cyaturutse ku burangare bwabayeho icyo gihe, ariko nyuma y’ubugenzuzi byemezwa ko ayo mafaranga yari ay’umwenda agomba kwishyurwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kugira ngo busobanure amakosa yagaragajwe muri raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2024/2025.

PAC yakoreye ibarizwa mu ruhame hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex, ibaza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu n’ibitaro biherereye muri ako karere ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Kimwe mu bibazo byibanzweho ni ugutinda kwishyura amafaranga y’ubutumwa bw’akazi (mission allowances), aho raporo yagaragaje ubukererwe buri hagati y’iminsi 14 n’iminsi 5,130.

Depite Uwumuremyi Marie Claire yavuze ko bitangaje kubona hari umukozi wishyuwe amafaranga ye nyuma y’imyaka hafi 15.

Yagize ati: “Hari ikibazo cyo kutishyura amafaranga y’ubutumwa bw’abakozi, aho ubukererwe buri hagati y’iminsi 14 n’iminsi 33, ndetse hakaba n’uwishyuwe nyuma y’iminsi 5,130, bingana hafi n’imyaka 15. Hari amafaranga angana na 884.500 Frw yishyuwe nyuma y’iyo myaka yose.”

Yongeyeho ko ayo mafaranga yagombaga kwishyurwa mu mwaka wa 2011, ndetse raporo ya OAG ikagaragaza ko amafaranga yose y’ubutumwa bw’akazi yatinze kwishyurwa muri ako karere arenga miliyoni 17 Frw.

PAC yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu gusobanura impamvu ikibazo nk’icyo cyabaye n’ingamba zafashwe kugira ngo kitazongera kubaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David, yemeye ko habaye uburangare mu kwishyura ayo mafaranga.

Yagize ati: “Ni byo koko, iki kibazo kirahari. Biterwa n’imiterere y’akarere kacu, aho hari igihe abakozi basabwa kujya mu butumwa bw’akazi bwihutirwa ku manywa cyangwa nijoro bakagenda batarahabwa amafaranga. Hari n’igihe bayasaba ariko tukaba tudafite ingengo y’imari ihagije. Twabonye ko iki kibazo gihari kandi turimo kugishakira igisubizo.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yavuze ko bidasobanutse uburyo umukozi ashobora kumara imyaka hafi 15 atarahabwa amafaranga yari agenewe.

Mu gusubiza, Mugiraneza yasobanuye ko uwo mukozi wari warabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yakoze ubutumwa bw’akazi bwinshi, ariko ntahabwe amafaranga yabugenewe. Nyuma y’ubugenzuzi, byemejwe ko ibyo yavugaga bifite ishingiro, bityo umwenda we urishyurwa.

Umukozi ushinzwe Ubukangurambaga n’Ubukoranabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kubana Richard, yavuze ko iyo minisiteri igiye kongera imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya PAC.

Yagize ati: “Ubusanzwe, itegeko riteganya ko umukozi ugiye mu butumwa bw’akazi ahabwa amafaranga mbere cyangwa ku munsi agiyeho, kuko aba ari ayo kwifashisha muri ubwo butumwa. Iyo bidashobotse, ntibigomba kurenza iminsi itatu. Mu bisobanuro twahawe, ntabwo ikibazo cyatewe n’ibura ry’ingengo y’imari. Tuzakomeza gukurikirana kugira ngo tumenye niba imyanzuro ya PAC n’inama zatanzwe bishyirwa mu bikorwa.”

Iteka rya Perezida Nº 062/01 ryerekeye ubutumwa bw’akazi, rifatanyije n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena indamunite z’abakozi ba Leta, riteganya ko umukozi wa Leta agira uburenganzira bwo guhabwa amafaranga y’urugendo, ay’icumbi n’ay’amafunguro hashingiwe ku rwego rw’akazi (Job Level) n’aho yoherejwe mu butumwa bw’akazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply