Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize, itariki 25 Gashyantare 2024, umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ahita apfa.
Abari aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe (betting) yamara gushirirwa agahitamo kwiyahura.
Kalisa Jean Sauveur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, yatangarije Kigali Today ko hatahise hamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyahura.
Yagize ati “Akimara guhanuka yahise apfa ako kanya kuko yabanje umutwe hasi. Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma”.
Yongeyeho ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.
Yagize ati “Inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) byahageze bitangira iperereza ku cyaba cyateye uyu mugabo kwiyahura”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara yasabye abaturage kwirinda kwiyahura ubuzima bigira ingaruka ku muryango n’Igihugu .


