RDC: Ishyaka MLC rya Bemba ryitandukanyije na Jacques Mamba wifatanyije na AFC irwanya ubutegetsi
Ishyaka rya politiki, “Movement de la Liberation du Congo” (MLC), rya Jean-Pierre Bemba, Minisitiri w’ingabo wa RDC, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Gashyantare 2024, ryagaragaje ko ritishimiye uwahoze ari umukada mukuru waryo n’umudepite, Jean-Jacques Mamba wamaze kwifatanya na AFC irwanya ubutegetsi. Nyuma yo gutangaza ko yifatanyije n’ihuriro […]
Amafoto: Ba Minisitiri Biruta na Ugirashebuja bakiriye intumwa z’u Bwongereza

Uyu munsi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Vincent biruta, afatanije na Minisitiri w’ubutabera, Eugene Ugirashebuja, hamwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda, bakiriye intumwa za komite y’inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu nama hagati y’ibihugu byombi ku bufatanye mu bijyanye n’ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu (MEDP). Ibiganiro bigamije guteza imbere kumva ibintu kimwe no […]
Dipolomasi y’inka: Museveni yakiriye Ruto na Odinga mu rwuri rwe
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye mugenzi we William Ruto wa Kenya na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bagirana ibiganiro. Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibiganiro bye na bariya bagabo bombi basanzwe badaca uwaka byibanze “ku ngingo zifitiye inyungu” Kenya na Uganda. Ni ibiganiro byahereye mu rwuri rwa Museveni […]
Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Gen. Al Burhan uyoboye Sudani
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare, yakiriye mu biro bye Visi-Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, Malik Agar. Agar n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yagenewe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho. Perezidansi y’u Rwanda ni yo yemeje […]
Burundi: OLUCOME yasabye leta kuganira na RED-Tabara no kuvanaho impapuro zo guta muri yombi abahunze
Umuryango urwanya ruswa no kunyereza ubukungu mu Burundi (OLUCOME) wasabye ko hakurwaho impapuro zo guta muri yombi abanyamuryango ba sosiyete sivile, abanyapolitiki n’abanyamakuru bari mu buhungiro. OLUCOME yabisabye nyuma y’inama y’abavuga rikijyana mu Burundi yabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politiki. Nk’uko byatangajwe na Gabriel Rufyiri, Perezida wa OLUCOME, “Ntidushobora kuvuga imibanire myiza n’iterambere mu […]
NEC yongeye gutanga umucyo ku mpamvu amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC , yongeye gusobanura impamvu nyamukuru yatumye amatora y’umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’Abadepite. NEC ivuga ko impamvu yo guhuza aya matora ari uburyo bwo kugabanya ingengo y’imari yagombaga kugendera kuri buri cyiciro. Byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ubwo yari mu Kiganiro Dusangire Ijambo cyo […]
Guverinoma y’u Burundi yongeye gutunga u Rwanda urutoki nyuma y’igitero cyo mu Bubanza

Perezidansi y’u Burundi ibinyujije ku Munyamabanga Mukuru wa Leta, yemeje igitero cya RED-Tabara cyo kuri iki Cyumweru, itariki 25 Gashyantare 2024 mu gace ka Buringa, Komini Gihanga, Intara ya Bubanza aho ivuga ko iki gitero cyibasiye umuryango wari uri mu kiriyo kigahitana abantu 9 barimo abagore 6 n’umusirikare umwe wari utabaye, naho abandi bantu 5 […]
Abo ku Nkombo banyotewe no gusurwa na Perezida Kagame no kubona ikiraro kibahuza n’indi mirenge

Ijisho ry’Ibitangazamakuru bya bwiza.com na Bwiza TV ryazengurutse imboni zaryo zigera mu karere ka Rusizi , mu murenge wa Nkombo ubarizwa mu kiyaga cya Kivu, abaturage batuye kuri iki kirwa bagaragaza bimwe mu byifuzo bafite byo kugira ikiraro babona nk’icyabakura mu bwigunge, bakanavuga ko banyotewe no kuzasurwa n’umukuru w’Igihugu, ibintu ngo bitari byabaho kuva iki […]
Ruto utorohewe no gukora amavugurura muri Kenya azoroherwa no kuyakora muri AU ?
Icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Ruto, cyo kuzana ibitekerezo bye by’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gishobora kuba cyarakuze mu cyumweru gishize nyuma yo kwemezwa na bagenzi be ngo asimbure Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wari ufite izi nshingano kuva mu 2016. Ariko ngo bishobora kuba iteshamutwe rishya kuri Perezida Ruto wagerageje […]
Ngoma:Baratabaza umuhisi n’umugenzi kubera ibura ry’akaboga karimo na mushikaki
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, baratabaza umuhisi n’umugenzi bavuga ko batakibona inyama bitewe n’amabwiriza yashyizwe ku mabagiro muri uyu murenge. Bavuga ko nyuma y’uko hafunguwe ibagiro ry’inyama rya Kibungo bumvaga ko rigiye koroshya ikiguzi cyazo (inyama) no gutuma babasha kuzigondera ku bwinshi, ariko ngo batunguwe n’uko bamwe iri […]
Depite Mamba wahoze ari umuvugizi w’ishyaka rya Bemba yahuje amaboko na M23
Depite Jacques Mamba wahoze ari umurwanashyaka w’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yinjiye mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23. Mamba yemeje ko yinjiye muri ririya huriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024. […]
Nyabugogo: Umugabo bikekwa ko yiyahuye yahanutse ku igorofa ahita apfa
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize, itariki 25 Gashyantare 2024, umugabo witwa Kayitare Maurice w’imyaka 55 yahanutse ku nyubako y’Amashyirahamwe izwi nko mu Nkundamahoro iherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Akabeza ahita apfa. Abari aho byabereye bavuga ko uyu mugabo yaba yiyahuye nyuma yo gukina umukino w’amahirwe […]
Congo ni igihugu gifite umuyobozi udashyitse mu mutwe no muri Politiki -Me Uwizeyimana
Senateri Uwizeyimana Evode asanga Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidafite umuyobozi wuzuye (unfit) mu mutwe no muri politiki bishingiye ku bikomeje gukorerwa muri iki gihugu. Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, mu kiganiro waramutse Rwanda gica kuri RTV, aho yabonaye ko bitewe n’akajagari kabarizwa muri Congo, ari […]
RED-Tabara yigambye kwicira abasirikare b’u Burundi mu gitero cy’i Buringa
Umutwe wa RED-Tabara wigambye igitero cyaraye cyigabwe mu Burundi, uvuga ko wacyiciyemo abasirikare batandatu ba kiriya gihugu. Ni igitero cyagabwe muri Zone Buringa ho muri Komine Gihanga, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024. RED-Tabara ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeje ko yacyiciyemo abasirikare batandatu ndetse inagitwikiramo ibiro by’ishyaka CNDD-FDD riri […]
RRA izagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye i Masaka

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 21 Werurwe 2024, hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu biherereye mu bubiko rusange bwa Africa Global Logistics (Bollore ) n’ubwa DP World/ i Masaka nk’uko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Cyamunara izabera ahakorera DP World/i Masaka. Abifuza kugura iyo myenda n’inkweto bazatangira kubisura aho biherereye […]
Tshisekedi mbere yo kurasa Kigali akwiye kubanza kurasa Bunagana: Senateri Evode
Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC ubwo yatangazaga ko azarasa i Kigali na we yari azi neza ko atabishobora, gusa ahitamo kubitangaza nk’iturufu yo kugira ngo yibonere amajwi. Mu cyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yisubiye ku isezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo, avuga ko icyo ashyize imbere […]
Abayobozi batanga impushya zo kubaka mu buryo bwa balinga bararye bari menge
Mu gihe hari bamwe mu baturage bitwikira amajoro bakubaka inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bibwira ko baciye ubuyobozi mu rihumye, bagirwa inama ko uzajya afatwa azajya abiryozwa. Minisiteri y’ibidukikije iburira abayobozi batanga ibyangombwa byo kubaka bitujuje ubuziranenge birengagije imikoreshereze y’ubutaka ko hari ibihano bibategereje kandi biremereye. Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko kuba umuntu […]
Afurika y’Epfo: Impuguke zikomeje kwemeza ko SANDF idafite ubushobozi bwo guhangana na M23

Mu gihe Perezida wa Namibiya, Hage Geingob yashyinguwe kuri iki cyumweru i Windhoek, abakuru b’ibihugu benshi bari bitabiriye uyu muhango baboneyeho umwanya wo kuganira ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC, harimo na perezida wa Afurika y’Epfo. Afurika y’Epfo, igiye kohereza abandi basirikare 2.900 mu butumwa SADC, yabpfushije abasirikare babiri hagati muri Gashyantare, hafi ya […]
Rayon Sports yapfushije umufana w’imena
Uwimana Mariam ‘Mama Hussein’ wari umukunzi w’imena wa Rayon akaba n’umwe mu bigeze kuba muri komite yayo, yapfuye. Inkuru y’urupfu rwa Mama Hussein wari usanzwe ari umuyobozi wa Fan Club yitwa Ururembo Diaspora yamenyekanye mu ijoro ryacyeye. Rayon Sports yifashishije urubuga rwayo rwa X iri mu bamubitse. Iti: “Uwimana Mariam (Mama Hussein) wahoze muri Komite […]
Burundi: Haravugwa ikindi gitero cya RED-Tabara muri Bubanza
Amakuru ataremezwa neza ava mu Burundi aravuga igitero cyagabwe n’umutwe witwa RED-Tabara muri zone ya Buringa, komini ya Gihanga, intara ya Bubanza. Nta mubare w’abantu bapfuye cyangwa bakomeretse uramenyekana ariko icyicaro cy’ishyaka riri ku butegetsi ,CNDD-FDD,, cyaba cyashenywe n’inyeshyamba za RED-Tabara. Imirwano hagati y’abasirikare ba leta (FDNB) n’inyeshyamba bivugwa ko yari ikomeje muri iyi ntara […]
Ubudage:Umuntu uzajya ashaka kunywera urumogi mu ruhame azajya yimara ipfa
Mu gihe ibihugu bitandukanye kunywa usanga gukoresha urumogi bihanirwa n’amategeko, mu Budage ho siko bimeze kuko uzajya ashaka no kurunywera mu ruhame azajya ahabwa ubwisanzure. Byashimangiwe n’Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu aho yashyigikiye itegeko rishya ryemera kunywa urumogi mu ruhame. Muri iri tegeko, abarengeje imyaka 18 bemerewe ingano y’urumogi ariko hari amabwiriza agendanye no kurugura. […]
Burkina Faso: Abantu 15 bishwe basanzwe mu misa
Kuri iki Cyumweru, mu majyaruguru ya Burkina Faso, igitero cy’intagondwa ku bakristu b’abanyagatolika bari muri misa, cyahitanye abasivili 15 abandi babiri barakomereka nkuko byatangajwe na musenyeri Jean-Pierre Sawadogo uyobora paruwasi ya Dori. Yavuze ko iki gitero cyabereye ku mudugudu wa Essakane, ubwo abakristu bari muri misa. Musenyeri Sawadogo yamaganye abakoze ayo mahano ahamagarira ababishinzwe kwimakaza […]
Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare be bamaze kwicirwa mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya
Mu gihe intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje hagakomeza gukwirakwiza imibare y’abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa ariko ntivugweho rumwe, kurubu Zelensky yatangaje umubare nyawo wabamaze kubura ubuzima. Ni imibare yatangajwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky agirango akureho urujijo n’ibihuha avuga ko bikwirakwizwa n’Uburusiya. Avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu gitero gisesuye Uburusiya […]