Ruto utorohewe no gukora amavugurura muri Kenya azoroherwa no kuyakora muri AU ?

Sangiza iyi nkuru

Icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Ruto, cyo kuzana ibitekerezo bye by’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gishobora kuba cyarakuze mu cyumweru gishize nyuma yo kwemezwa na bagenzi be ngo asimbure Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wari ufite izi nshingano kuva mu 2016.

Ariko ngo bishobora kuba iteshamutwe rishya kuri Perezida Ruto wagerageje kuzana ibitekerezo bishya by’ubukungu mu gihugu cye, akanengwa ndetse bikagera n’aho yitambikwa n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ivuga.

Nyuma y’inama ya 37 isanzwe y’Inteko y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yamuritse raporo ye ya nyuma ku mavugurura ya AU, maze asaba Ruto kumukorera mu ngata. Abandi bemeye icyo gitekerezo.

Amavugurura ya Perezida Kagame yatumye hashyirwaho ikigega cy’amahoro cya Afurika kandi gishyirwamo miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika kandi bituma Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemeza inkunga y’Umuryango w’Abibumbye yo kwishyura bitatu bya kane by’ibikorwa by’amahoro bya AU ku nshuro ya mbere.

Ruto na we yavuze amavugurura muri AU kuva mu kwezi kwa mbere atangiye imirimo ye mu 2022, harimo no gutanga ibitekerezo bitavugwaho rumwe.

Urugero, yavuze ko abakuru b’ibihugu na guverinoma bo muri Afurika bagomba guha AU ububasha bumwe na bumwe, bagaha umuryango w’umugabane uburenganzira bwo kuba ari wo uzajya ukorana amasezerano amwe n’amwe n’indi miryango mu izina ry’ibihugu byose bigize umuryango.

Umutekano ku Isi

Mu ijambo rye muri Kamena umwaka ushize ubwo yari mu nama ya COMESA muri Zambia, yagize ati: “Ibihugu bigize uyu muryango bigomba gutekereza ku guha ingufu AU ku bijyanye n’ubucuruzi, umutekano w’akarere ndetse n’Isi ndetse n’izindi nzego Afurika ishobora kungukiramo ishyize hamwe aho kuba umuntu ku giti cye.”

Yongeyeho ati: “Tugomba guhuza umwanya w’umuyobozi w’inama ya AU n’iya Komisiyo ya AU kugira ngo tuyihe imbaraga zihagije zo gukora mu izina rya Afurika.”

Amavugurura yatekerezwaga na Perezida Paul Kagame, mu by’ukuri, na yo yari agamije guhuriza hamwe amashami amwe kugira ngo “abashe kugera ku ntego.”

AU kuva ubwo yahurije hamwe ishami ry’ibikorwa bya politiki n’ishami ry’amahoro n’umutekano, urugero. Ibibazo bijyanye n’Ubuzima n’iby’imibereho nabyo byahurijwe mu ishami rimwe.

Ariko icyifuzo cya Ruto cyo guha ubwo bubasha komisiyo ya AU gishobora guhindura umukino kuko bishobora kumera nk’uko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ukora, kuko ari wo ujya mu mishyikirano mu bibazo by’ubucuruzi n’umutekano bireba umugabane w’u Burayi.

Nk’urugero, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ni wo umaze igihe uganira ku masezerano y’ubucuruzi n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kandi ufite n’umuyobozi ushinzwe politiki y’ububanyi n’amahanga n’ibibazo by’umutekano.

Ibihugu ku giti cyabyo nabyo bikomeza kugira ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, nubwo E.U kenshi ihuriza abanyamuryango bawo ku mwanya umwe. Naho AU, kenshi yagiye inanirwa guhagarara hamwe ku bibazo runaka.

Kagame, muri raporo ye ya nyuma, yavuze ko hakenewe “gusobanura uruhare rwa Perezida wa AU n’urwa Perezida wa Komisiyo. Ibi byagiye birushaho kuba ngombwa mu gihe tureba uko Afurika izahagararirwa muri G20 ndetse n’inama bisa. ”

‘Ibyemezo’ bya nyuma by’inama biteganijwe mu byumweru byinshi uhereye ubu ariko umuryango ushobora gukenera gukemura ikibazo cy’uzahagararira umugabane mu nama ya G20, nyuma y’uko AU yakiriwe muri iri tsinda umwaka ushize.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yemeye ko hari inyungu zitandukanye mu bihugu bigize uyu muryango, agira ati: “Afurika ntabwo ari monolith “.

Ati: “Ibihugu bigize uyu muryango bizahora bifite ibitekerezo bitandukanye. Ntidukwiye kwibaza ko itandukaniro ritabaho ariko dukwiye kwibanda ku gushaka aho duhurira. ”

Umujinya

AU ivugwaho umuco urambye aho ibyemezo bifata imyaka ngo bifatwe, kandi ugasanga inama zimara igihe kirekire haganirwa ku bintu bidafite akamaro.

Mu cyumweru gishize inama ya AU yibanze ku burezi, siyanse, guhanga udushya, ikoranabuhanga nubwo ikibazo cyihutirwaga ari umutekano n’amahoro, harimo n’intambara zikomeje kubera muri Sudani na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kagame yagize ati: “Ibyemezo byafashwe ku rwego rw’abakuru b’ibihugu bikomeje gusubirwamo no kongera gusuzumwa, cyangwa no kwangwa, na bamwe mu bagize komite ihoraho, bigomba rwose kutemerwa.”

Ati: “Ndetse tubona n’inzego bibangikanye zishingwa, intego nyamukuru isa nkaho ari gutesha umutwe no gutinza amavugurura abakuru b’ibihugu batanze kandi bagashyiraho.”

AU rero ngo igomba kurangiza amavugurura, harimo gusobanura neza ahaba ubufatanye hagati y’imiryango y’akarere n’umuryango w’umugabane wa Afurika, bugasobanura inshingano z’inteko ishinga amategeko ya Afurika n’Urukiko Nyafurika rw’Ubutabera kandi hakirindwa gusubira mu nzira za kera zirimo ruswa n’inshingano zirenze ubushobozi .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *