Ubudage:Umuntu uzajya ashaka kunywera urumogi mu ruhame azajya yimara ipfa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ibihugu bitandukanye kunywa usanga gukoresha urumogi bihanirwa n’amategeko, mu Budage ho siko bimeze kuko uzajya ashaka no kurunywera mu ruhame azajya ahabwa ubwisanzure.

Byashimangiwe n’Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu aho yashyigikiye itegeko rishya ryemera kunywa urumogi mu ruhame.

Muri iri tegeko, abarengeje imyaka 18 bemerewe ingano y’urumogi ariko hari amabwiriza agendanye no kurugura.

Mu ruhame umuntu azajya aba yemerewe garama 25 naho mu rugo yemererwe garama zitarenze 50. Ubusanzwe mu Budage ntabwo polisi yakurikiranaga uwanyoye urumogi

Iri tegeko rizagabanya ikoreshwa ry’urumogi mu bwihisho, ibyatumaga hari abanywa urutujuje ubuziranenge, binagabanye magendu zakorwaga mu bucuruzi bwarwo.

Ubudage bwiyongereye ku bindi bihugu birimo nk’ubutaliyani byemerewe ikoreshwa ry’urumogi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *