Ngoma:Baratabaza umuhisi n’umugenzi kubera ibura ry’akaboga karimo na mushikaki

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, baratabaza umuhisi n’umugenzi bavuga ko batakibona inyama bitewe n’amabwiriza yashyizwe ku mabagiro muri uyu murenge.

Bavuga ko nyuma y’uko hafunguwe ibagiro ry’inyama rya Kibungo bumvaga ko rigiye koroshya ikiguzi cyazo (inyama) no gutuma babasha kuzigondera ku bwinshi, ariko ngo batunguwe n’uko bamwe iri funguro ryabaye amateka kubera amabwiriza yumvikanamo amaniniza yaherekeje iri bagiro.

Ni ibagiro rishobora kubaga amatungo menshi mu gihe gito, ku buryo hari abakekaga ko inyama zigiye kuboneka, ariko ngo si ko byagenze ahubwo zarushijeho kubura.Bakaba basaba ubuyobozi kudohora bakabona akaboga dore ko n’abotsa za mushikacye batakibikora bityo imiryango yabo ikaba yugarijwe n’inzara.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko babategetse kujya kubagira mu ibagiro ry’uwitwa Gatete i Kibungo kandi kujyana inka ukayibagirayo ari amafaranga ibihumbi cumi na bibiri naho kuyizana bikaba cumi na bitanu kugira ngo igere aho igomba gucururizwa.

Niyonagira Nathalie ni umuyobozi w’akarere ka Ngoma .Yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo bakizi ariko ngo bagiye kugisuzuma bakareba uburyo cyashakirwa umuti.Ati “Nanjye nakimenye nko mu minsi ibiri ishize. Turagikurikirana turebe imbogamizi zirimo turebe ko twafatanya kuzikemura.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *