Umuryango urwanya ruswa no kunyereza ubukungu mu Burundi (OLUCOME) wasabye ko hakurwaho impapuro zo guta muri yombi abanyamuryango ba sosiyete sivile, abanyapolitiki n’abanyamakuru bari mu buhungiro. OLUCOME yabisabye nyuma y’inama y’abavuga rikijyana mu Burundi yabereye i Gitega, umurwa mukuru wa politiki.
Nk’uko byatangajwe na Gabriel Rufyiri, Perezida wa OLUCOME, “Ntidushobora kuvuga imibanire myiza n’iterambere mu gihe hari imfungwa za politiki n’imfungwa z’ibitekerezo byazo kuva mu 2015 zibarizwa muri gereza”.
Yasabye kandi gukuraho impapuro zo guta muri yombi zashyiriweho abanyapolitiki, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bari mu buhungiro.
Perezida wa OLUCOME yasabye ko habaho kwihanganirana hagamijwe gushyiraho umuco wa demokarasi mu Burundi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS MĂ©dias Burundi ikomeza ivuga.
Ku ruhande rwe, perezida w’umuryango CIRID, DĂ©o Hakizimana, asanga “biteye isoni kumara iminsi ibiri i Gitega mu nama yerekeye kubana mu mahoro, gushimangira amahoro kubwa demokarasi idaheza utavuze intambara yo muri DRC, kandi u Burundi bwarahohereje ingabo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi utavuze ku makimbirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda kugeza igihe imipaka y’ibihugu bibiri by’abavandimwe ifunzwe”.
Déo Hakizimana yakomeje avuga ko hagomba kubaho ibiganiro hagati y’u Burundi na Red-Tabara, umutwe witwaje intwaro w’Abarundi ufite icyicaro muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo kandi ufatwa n’abayobozi b’u Burundi nk’umutwe w’iterabwoba.
Naho uwahoze ari Perezida Domitien Ndayizeye, yashimye abateguye iyi nama yitabiriwe n’Abarundi bamwe baturutse mu mahanga.
Yasabye “gutaha kw’abakobwa n’abahungu bose b’u Burundi bari mu buhungiro.  »
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iterambere ry’abaturage n’umutekano rusange, Théophile Ndarufatiriye we, yatangaje ko yishimiye itegurwa ry’iyi nama mu gihe amatora yo mu 2025 yegereje.
Yasabye buri wese gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry’u Burundi buzamuka mu 2040 n’u Burundi bwateye imbere mu 2060.



One Response
Burundi: OLUCOME yasabye leta kuganira na RED-Tabara no kuvanaho impapuro zo guta muri yombi abahunze
Muzabanze mukureho uwo mu président wanyu wigicucu ugendana ibimyira nurucandwe mu kanwa apuuu