NEC yongeye gutanga umucyo ku mpamvu amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC , yongeye gusobanura impamvu nyamukuru yatumye amatora y’umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’Abadepite.

NEC ivuga ko impamvu yo guhuza aya matora ari uburyo bwo kugabanya ingengo y’imari yagombaga kugendera kuri buri cyiciro.

Byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ubwo yari mu Kiganiro Dusangire Ijambo cyo ku Cyumweru, aho yavuze ko yavuze ko ari ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba amatora akomatanyije bityo bikazagabanya ingengo y’imari ikoreshwa.

Muri iki kiganiro kandi yari kumwe n’munyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles na Komiseri ushinzwe Amategeko muri iyi Komisiyo, Mbabazi Judith, bagarutse ku myiteguro y’amatora.

Mbabazi Judith yagaragaje ko byasabye ko hari amategeko ahindurwa kugira ngo Amatora ya Perezida wa Repubulika ahuzwe n’ay’Abadepite.Munyaneza Charles, yavuze ko mu byumweru bibiri bishize batangiye guhugura abazafasha NEC kugera ku baturage no kubabwira uko bakwiye kwitwara mu gihe hitegurwa amatora.

Imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024 irarimbanyije mu gihe habura amezi atanu ngo abe.

Ni mu gihe mu 2018 hakoreshejwe abakorerabushake ibihumbi 73 mu gihe muri aya ateganyijwe hazakoreshwa nibura abarenga ibihumbi 100.

Bwana Munyaneza agaragaza ko muri buri Mudugudu hazashyirwaho umukorerabushake uzafasha abaturage kureba ko bari kuri lisiti y’itora n’uko abatayiriho bafashwa.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida no mu ry’abadepite bizatangira ku wa 22 Kamena, bisozwe tariki 12 Nyakanga hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga 2024 mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *