Senateri Uwizeyimana Evode asanga Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidafite umuyobozi wuzuye (unfit) mu mutwe no muri politiki bishingiye ku bikomeje gukorerwa muri iki gihugu.
Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, mu kiganiro waramutse Rwanda gica kuri RTV, aho yabonaye ko bitewe n’akajagari kabarizwa muri Congo, ari ingaruka zo kuba idafite umuyobozi ushoboye kandi uhamye.
Yavuze ko ibyo byatumye iba isibaniro ry’intambara z’urudaca byatumye iba nk’urugo rutagira nyirarwo .Ashingira kandi ku kuba umusirikare wese ubishaka ngo ashinga umutwe w’iterabwoba yaba uturuka muri Congo cyangwa n’ahandi.Aha yatanze urugero nka Maimai,Wazalendo,na ADF interhamwe ,RED Tabara utibagiwe n’abarundi.
Aha rero niho yahereye asanisha iyi Congo nk’urugo rutagira nyirarwo ku buryo umusesenguzi uyitegereje agasanga ikwiye gusubizwa mu bukorone atamurenganya.
Yagize ati”Ni ukuvuga ngo icyo gihugu cy’isibaniro, ni igihugu kimeze nk’urugo rutagira nyirarwo aho umuntu wese aza akarara mu gikari,undi akaza akarara mu cyumba,nawe uri muri salon.Ni ukuvuga ko rero icyo gihugu umuntu w’umusesenguzi akitegereje akavuga ngo uwagisubiza mu bukoloni njyewe rwose uwo muntu ntabwo namurenganya.”
Ibyo rero Evode asanga bigaragaza ko Congo idafite abayiyobora, bijyanye n’uko hari abashatse ko imera gutyo.Ati” Hari ibintu ntakunda kuvuga ,ariko Congo ni igihugu kiyobowe n’umuntu unfit mentally and politically (ugenekereje ,utuzuye mu bitekerezo no muri politiki)”
Evode kandi yakomoje ku byo Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko afite intwaro karundura ndetse zimwe yanazikoresha ashoza intambara ku Rwanda.Nk’umunyamateko cyane usobanukiwe ibijyanye n’intambara , azi neza ikiguzi cy’intambara kandi abantu bose babaye mu ntambara batajya bapfa kwigamba gushoza cyangwa kwishora mu ntambara.
Ati “Uzarebe abantu bose babaye mu ntambara cyangwa abazi ibijyanye n’intambara baba bazi ikiguzi cyayo. Ntabwo bapfa gukangisha intambara, nta n’ubwo bapfa kuvuga ibyo babonye.”
Abasesenguzi batandukanye bahuriza kukuba Congo yarabaye isibaniro ry’indiri y’imitwe yitwaje intwaro biturutse ku miyoborere mibi no gushyigikira ingengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko.



2 Responses
Congo ni igihugu gifite umuyobozi udashyitse mu mutwe no muri Politiki -Me Uwizeyimana
Konumva warengereyese? Imvugo yawe ntikwiye nkumuyobozi nkawe
Congo ni igihugu gifite umuyobozi udashyitse mu mutwe no muri Politiki -Me Uwizeyimana
Uyu mo muramwogeza ngo yamvuze ibintu bidasanzwe ,icyo nzi neza nuko mugihe gito muzamwumva nanone ari kuvugaga ibigambo binuka .Kubwibyo rero uriya prĂ©sident wa Kongo mumureke ejo nawe ushobora kuzumva avuze ijambo rizima ,kuko Evode nawe aho yavuye turahazi Byose biterwa na …………………..,,
.