RED-Tabara yigambye kwicira abasirikare b’u Burundi mu gitero cy’i Buringa

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa RED-Tabara wigambye igitero cyaraye cyigabwe mu Burundi, uvuga ko wacyiciyemo abasirikare batandatu ba kiriya gihugu.

Ni igitero cyagabwe muri Zone Buringa ho muri Komine Gihanga, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024.

RED-Tabara ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeje ko yacyiciyemo abasirikare batandatu ndetse inagitwikiramo ibiro by’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Yagize iti: “Abarwanyi ba RED-Tabara mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024 bagabye ibitero bibiri ku birindiro bya gisirikare birimo ibiri ku mugezi wa Mpanda ndetse n’iby’ahitwa kwa Ndombolo i Buringa. Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa ndetse imbunda n’amasasu birafatwa”.

Uyu mutwe wunzemo ko uzakomeza kurwana kugeza igihe iterabwoba ubutegetsi bwa CNDD-FDD bushyira ku Barundi rizahagararira ndetse bukanemera guha umwanya ibiganiro biha amahirwe Abarundi bose.

Amakuru avuga ko usibye abasirikare, icyo gitero cyaniciwemo abasivile babarirwa mu icumi.

RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu Ukuboza 2023, ubwo yateraga ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC.

Icyo gitero uyu mutwe wigambye kucyiciramo abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, gusa Leta y’u Burundi yo ivuga ko abishwe ari abasivile 20 biganjemo abagore n’abana.

Leta y’u Burundi nyuma yacyo yahise yikoma u Rwanda, ndetse inafunga imipaka nyuma yo kurushinja kuba ari rwo ruha ubufasha uriya mutwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RED-Tabara yigambye kwicira abasirikare b’u Burundi mu gitero cy’i Buringa
    Gen Evariste arimo gukina ikinamico , murebe neza iriya account ya Red TABARA ntabwo iri verified , ni fake account yakozwe na Leta y’u Burundi , nibo bakora flim yo kwigabaho ibitero , barangiza bakajya kuri iyo fake account ya Red Tabara bakabeshya ngo bakoze igitero runaka ! Ikindi Gen Evariste arashaka uko nawe yateza umutekano muke mu Burundi ngo atukishe u Rwanda , yigize inyuma amatora ,hanyuma FDRL yarangije guha ikaze i Burundi izabone uko ikora Jenoside ihereye Burundi , Rwanda na RDC barangize izina Tutsi mu karere kose !!! IMANA ntizemera ko izo nkozi z’ibibi zirebera mu ndorerwamo y’ubwoko zizakora ibyo bibi zirimo gupanga . Ntimunyonge ino commantaire yanjye ! Niyo mpamvu Tchisekedi yavuze ko atagiteye u Rwanda kuko umugambi wabo ni uguturuka Burundi mu kibira binjirira Nyungwe . Twarabamenye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *