Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko witwa Twibanire Emmanuel, ku manywa kuri uyu wa Gatanu yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro i Nyabugogo ahita apfa.

Umwe mu bari i Nyabugogo wavuganye na BWIZA yayibwiye ko bikekwa ko uyu mugabo yiyahuye, n’ubwo hataramenyekana icyaba cyamuteye kwiyambura ubuzima.

Uyu mugabo akimara guhanuka kuri uriya nyubako Polisi n’abaturage bahise bahurura.

Amashusho yafatiwe i Nyabugogo yerekana Polisi ikumira abantu kugira ngo bategera umurambo, mu gihe abaturage benshi bari bashungereye.

Abari aho uyu mugabo yahanukiye bavuze ko muma saa yine z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, ari bwo yagiye mu igorofa rya Gatandatu arurira ahita asimbuka agwira imodoka n’umugore utwite.

Twibanire ukomoka mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge yahise ashiramo umwuka, na ho umugore yagwiriye amara iminota igera kuri 30 yataye ubwenge ariko birangira na we bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo afashwe.

Uwapfiriye i Nyabugogo kuri uyu wa Gatanu abaye umuntu wa kane muri uyu mwaka wa 2021 upfuye ahanutse ku nyubako y’Inkundamahoro.

Uwaherukaga gupfa nyuma yo kuyihanukaho ni umunyamategeko Bukuru Ntwari Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko yiyahuye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
    Ntagitangaza nkaya ndirimbo … ejobundi nasoma inkuru hano kuri bwiza.com ko u Rwanda ruza ku mwanya wakane wanyuma kw’isi ubamo abaturage bababaye. Kwiyahura ntibyabura ahubwo se ninde utakiyahura muriki gihe uretse gushinyiriza.

  2. Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
    Ntagitangaza nkaya ndirimbo … ejobundi nasoma inkuru hano kuri bwiza.com ko u Rwanda ruza ku mwanya wakane wanyuma kw’isi ubamo abaturage bababaye. Kwiyahura ntibyabura ahubwo se ninde utakiyahura muriki gihe uretse gushinyiriza.

  3. Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
    Sosiyete yomuri Kenya yitwa signon corporation ltd yubaka ruhurura ya mpazi nayo iri muzizatuma abantubenshi bagana iriya nyubako.

  4. Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
    Sosiyete yomuri Kenya yitwa signon corporation ltd yubaka ruhurura ya mpazi nayo iri muzizatuma abantubenshi bagana iriya nyubako.

  5. Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
    Yoooooo birababaje kwiyahura biri kwiyongera.Leta nitabare pe

  6. Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
    Yoooooo birababaje kwiyahura biri kwiyongera.Leta nitabare pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *