Ibigo by’amashuri bigera kuri bine biri mu Karere ka Nyagatare byafunze imiryango nyuma y’aho kuwa 2 Ugushyingo 2020, amashuri yasubukuye amasomo yari yarahagaze kubera COVID-19. Umwarimu utarashatse ko amazina ye atangazwa wigishaga mu ishuri ryigenga ‘Hillside Matimba’ avuga ko bagiye ku kazi ubwo amasomo yatangiraga, bagasanga ishuri rirafunze. Uyu mwarimu avuga ko batazi icyo bagomba gukora kuko ngo bamaze no kumenya ko igice cy’ishuri kimwe cyamaze kugurishwa muri cyamunara. Muri iki gihe amashuri yari afunze, igice cy’amashuri abanza cya Hillside Matimba cyatejwe icyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda wa banki nyir’ikigo yari ayibereyemo. Nanone kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uretse Hillside Matimba yafunze imiryango hari ibindi bigo bitatu byahagaritswe gukora kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19, ndetse ngo igenzura rikaba rikomeje ku buryo hashobora guhagarikwa umubare urenze uyu. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko abanyeshuri bigaga mu bigo byahagaritswe boherejwe mu bindi byegeranye, byaba ibyigenga cyangwa ibya Leta.


