Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwahagaritse mu nshingano abayobozi baherutse kugaragara mu mashusho barwana n’umusaza w’umworozi witwa Safari George; bubashinja gukoresha ingufu z’umurengera mu gukemura ikibazo cy’umururage.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho ya Safari yateye DASSO umunigo, undi atabaza.
Byari byabaye mu byumweru bibiri bishize ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare bwari mu igenzura ku borozi baragira ku muhanda kugira ngo bagirwe inama zo kubireka.
Muri aya mashusho DASSO mbere y’uko arwana na Safari, agaragara anigagura umushumba bikekwa ko ari uwa Safari, amukubitisha inkoni yari afite yemwe yanamuciriyeho umupira yari yambaye.
Umwe mu bari kumwe na DASSO yumvikana amusaba kureka kurwana n’umushumba, ahubwo bagakubita Safari.
Ati: “Mugende mufate Safari, tugende kariya gasaza tugakubite noneho.”
Nyuma y’uko DASSO yari amaze gusanganira Safari, uyu musaza agaragara yicaye hejuru y’uriya ushinzwe umutekano, undi atabaza abo bari hamwe.
Ati: “Aranyishe wee, aranyishe we…!”
Nyuma umwe mu bayobozi bari hamwe na DASSO yingingiye Safari kumuvaho, ati: “Safari nyubaha!”
Amakuru avuga ko biriya bikimara kuba Safari George yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Nyagatare, n’ubwo abenshi ku mbuga nkoranyambaga bitsaga ku kuba yafunzwe azira kwirwanaho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko abayobozi bagize uruhare muri iyi mirwano bose bahagaritswe mu kazi mu gihe Safari we ngo agikurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Meya wa Nyagatare yavuze ko mu bahagaritswe harimo DASSO wagaragaye mu mashusho ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi witwa Twahirwa Gabriel na we wayagaragayemo.
Ati: “Bahagaritswe mu kazi nyuma yo gukoresha imbaraga z’umurengera. Gitifu w’Akagari ni we wahagaritswe hamwe na DASSO wagaragaye mu mashusho arwana na we bose bahagaritswe.”
Meya Mushabe yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwirinda gukoresha imbaraga z’umurengera ahubwo bagakora akazi kabo kinyamwuga.
Ati: “Abayobozi ntibakwiriye gukoresha imbaraga z’umurengera, bakwiriye gukora inshingano zabo kinyamwuga, birashoboka ko ikibazo cyari kinahari kuko bari bagiye mu gukemura ikibazo ariko iyo hajemo abantu kutumva neza ikibazo hari izindi nzego babwira zikabafasha.”
Aba bayobozi bahagaritswe mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga kuri iki kibazo, yari yasobanuye ko abayobozi bakwiye kuba hari uburyo bakemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi n’abaturage.
Ati: “Nta mbaraga z’umurengera zikwiye kuba zikoreshwa, kuri njyewe nanavuga y’uko niba umuturage aragira ahantu hatemewe, aho kugira ngo ugere aho urwana na we, washoboraga kumureka kandi hari uburyo mwakora operasiyo mufatanyije n’izindi nzego, noneho umuturage warenze ku mategeko akaba yabihanirwa aho kugira ngo murinde mwajya kurwana.”
Yunzemo ati: “Njye numva umuturage adakwiye guhohoterwa, abayobozi bagomba kumenya ko bafatanyije hari uburyo bagombye gukemura ibibazo batagombye kujya mu mitsi.”
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


