Nyagatare:Hari abaturage barimo n’abirukanywe muri Tanzania babuze ayo bacira n’ayo bamira

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Nyagatare haravugwa imiryango ikabakaba 300 ivuga ko imaze imyaka 16 yaratujwe mu gace ka Gihorobwa ariko ntibahabwa ibyangombwa by’imiturire.

Ni imiryango irimo n’iy’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania yatujwe muri ako gace ku butaka bwa hegitari 7 ahagana mu mwaka wa 2007 batuzwa mu buryo bw’umudugudu ariko kuva icyo gihe nta byangombwa by’ubutaka bahawe.

Ubutaka aba baturage batujweho mbere bwari ubw’undi muturage ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bw’icyo gihe ahitwa Mukirebe mu Murenge wa Rwimiyaga. Igikomeje kugarukwaho n’aba baturage ngo ni uko yaba bo n’uwaguraniwe ubutaka nta n’umwe wahawe icyangombwa cy’ubutaka bityo bakibaza amaherezo bikabayobera.

Bavuga ko ubwo butaka bubatsemo bukiri mu mazina y’uwitwa Asimwe Jackson ari nawe waguraniwe agahabwa ubundi butaka ahandi, ariko nawe akaba asanga iki kibazo cy’ibyangombwa gikwiye gukemuka.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko buzi, icyakora ngo hashyizweho itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo byose birebana n’ubutaka harimo n’ibyaba baturage.N’ubwo ubuyobozi bwatangaje ibi, aba baturage bavuga ko babyijejwe kuva na mbere ariko barategereza amaso ahera mu kirere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *