Nyagatare: Mgr Nzakamwita ashimwa kuba yarafashe iya mbere mu kuhimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Karujumba, umurenge wa Kiyombe ho mu karere ka Nyagatare, bavuga ko Musenyeri Nzakamwita Servilien wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yabakoreye igikorwa cy’indashyikirwa kigaragaza ubumwe n’ubwiyunge, ubwo yabafashirizaga hamwe n’abamwiciye bakubakirwa.

Ni inzu 47 Musenyeri Nzakamwita yubakiye abaturage bo mu murenge wa Kiyombe mu 1997 na 1998, afatanyije n’abandi baterankunga, ubwo bamwe bari bahungutse mu gihugu cy’igituranyi n’u Rwanda cya Tanzania, batari bafite aho kuba.

Mgr Nzakamwita Servilien ni muntu ki?

Mgr Nzakamwita yavukiye mu cyahoze ari Komini Kiyombe, Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare, ku wa 20 Mata 1943.

Amashuri abanza yayigiye i Kabare, Rushaki na Rwaza guhera mu 1952 kugera 1957. Mu 1958 ajya mu Iseminari Nto yo ku Rwesero; mu 1965 yinjiye Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri mu 1971, agirwa Musenyeri ku wa 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996.

Mu 1963 igihe yari ku ishuri iwabo barabamenesheje, barabatwikira bahungira muri Uganda ntiyabimenya. Icyo gihe yagiye mu biruhuko ageze ahari iwabo asanga harasenyutse, aza kubaririza, abasanga muri Uganda.

Mu mwaka wa 1989 nibwo yaje kujya kwiga i Lumen Vitae mu Bubiligi, urugamba rwo kubohora igihugu rwo mu 1990 rwatangira ari ho ari.

Nyuma y’icyumweru kimwe rutangiye ni bwo abavandimwe be barimo mukuru we n’umugore we ndetse na murumuna we bishwe bazira kuba ibyitso by’Inkotanyi, yagarutse mu Rwanda 1991 asanga barishwe, ubu bashyinguye mu rwibutso rwa jenoside ruri muri uyu murenge wa Kiyombe.

Kubera ibikorwa yakoze n’ubu ashimwa n’abaturage n’ubuyobozi, Mgr Nzakamwita yaje kugirwa umurinzi w’igihango waharaniye kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ashimwa kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

Nyirahabimana Vérène, atuye mu mudugudu wa Mushesha muri Karujumba, ni umugore ugaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 50, avuga ko Musenyeri yabafashije cyane, abubakira barabaga mu buzima busharira, bararaga banyagirwa mu nzu z’amahema bita ‘Burende’, batungurwa n’uko atigeze yihorera ku bamwiciye abo mu muryango.

Agira ati “Ntabwo twari tuzi ko yashobora kutwubakira, mbese haje kubaho jenoside, Musenyeri yicirwa abe, bari batuye mu mudugudu wa Kagorogoro, muri aka kagari ka karujumba, ariko yagiye kubaka arabubakira bose”.

Iki gikorwa Musenyeri yakoze muri aka gace afatanyije n’abandi baterankunga, abaturage bagifata nk’intambwe nziza yateye y’ubumwe n’ubwiyunge .

Ati “twabifashe nk’ubumwe n’ubwiyunge, we ntabwo yatugaragarije umujinya mbese y’uko twamwiciye, we yarihanganye araza arabisibanganya adufata neza kugirango tugumye tubane, abandi icyo babyigiraho bavuga bati ‘nanjye ngomba kugira umutima wa kimuntu’, ibintu by’ubwicanyi ibintu by’ubwicanyi bigacika burundu”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mushesha,  Nsengimana Williams, avuga ko kuba hari abantu biciye musenyeri Nzakamwita, agasubira inyuma akabashakira inkunga, byakoze benshi ku mutima.

Agira ati “Byubatse abantu benshi cyane, byarabubatse mu mitima, mbese nta kibazo gihari pe, mbese hari abantu bibazaga bati ‘ese wakwicira umuntu agasubira inyuma akagira icyo akora? Amaze kugira icyo akora bahise bagira ikintu ku mutima, rwose hari ikintu byatanze,…”.

Aba baturage bakomeza bashimangira ko Musenyeri yakoze ibikorwa bitandukanye byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, birimo no kurihirira amashuri abana bavuka ku babyeyi bamwiciye n’ibindi bitandukanye, nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi w’akagari ka Karujumba, Ndungutse Félicien.

Agira ati “ Ni umuntu ukunda abantu, ukunda ibintu byatuma Abanyarwanda bazamuka ndetse bagakomeza no kugira ubumwe, kuko hari ibikorwa byinshi yagiye akora, muri uyu murenge yagiye akora ibikorwa byinshi, hano muri uyu murenge wa Kiyombe, ni binshi yubakiye muri aka kagari, atitaye ngo iyi ni miryango yanyiciye imiryango”.

Igitekerezo cyo kububakira cyavuye ku Mana

Musenyeri Nzakamwira Servilien avuga ko ubwo bafataga icyemezo cyo kubakira aba baturage, bari bagamije kubahuza ubwo bari bavuye mu buhunzi by’umwihariko ko igitekerezo mbere na mbere cyavuye ku Imana.

Agira ati “Igitekerezo cyavuye ku Mana ntabwo cyavuye ku bantu…, twahimbye igitekerezo cyo kubahuza kugira ngo bose bumve ko abantu babaye impunzi badakwiye kubabazanya ahubwo ko bahozanya ariko tubikora duhereye ku bana babo”.

Akomeza avuga ko yagiye afatanya n’abapasiteri, bagafata abana babo bakabahuza, bakabakoresha ingando, bakabaha ibiganiro, bagakina, bagakora ibitaramo n’ibindi, ariko n’ababyeyi babo bakabyitabira.

Avuga ko ubwo abaturage bari bamaze gutinyuka aribwo hakurikiyeho igikorwa cyo kugabana amasambu baranubakirwa.

Ati “tumaze kubamara ubwoba, noneho turababwira duti ‘umva; mwabaye impunzi none murahungutse muje mu rwanyu reka mufatanye mubane, mugabane amasambu buri wese agire aho atura naho ahinga”.

Musenyeri Nzakamwita avuga ko aba baturage babashakiye amabati, bajya mu mashyamba bashaka ibiti, barabumba ariko bafashanya, ati “bagiye mu mashyamba batema ibiti, barabumba, abana bakabafasha ku manywa bafatanyije n’abapadiri twari twabahaye, nyuma ya saa sita bakaza mu biganiro n’imikino inyuranye”.

Avuga ko igitekerezi mbere na mbere cyavuye ku Mana, nyuma aza kugisangira n’uwari Burugumesitiri wa Komini Kiyombe, Muhizi Aimable, ariko kujya gushaka imfashanyo ni musenyeri wagiye kuzisaba muri karitasi (Cartas) zo mu mahanga.

Avuga ko hubatswe inzu zisaga 2000 muri diyosezi ya Byumba, mu duce dutandukanye turimo Gituza, Ngarama, Bungwe, Rukomo,… Mu gihe zimwe zatangiye gusaza, abaturage bavuga ko batakongera gutegereza ko azagaruka kuzibasanira nabo ubwabo ko ubu hari abafite ubushobozi bwo kubyikorera.

inzu 1
Zimwe mu nzu abaturage bavuga ko bubakiwe na Mgr Nzakamwita
GT
Mgr Nzakamwita ashimwa kuba yarimakaje ubumwe n’ubwiyunge IFOTO/Internet

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *