Amavuta yisigwa agahindura uruhu rw’uwayisize bakunze kwita mukorogo niyo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu isoko ryo mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare. Hafashwe amacupa agera kuri 650, afatirwa mu bikorwa bya Polisi k’ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, bibera mu maduka atandukanye y’abacuruzi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko amavuta yafashwe ari mu moko atandukanye nka Carotene, Diproson, Caro-Light, Clear Men, Epiderm Crème, White-Marks, Lovely Carrot, Coco Cream na Body-Cream ndetse n’andi atandukanye.
CIP Twizeyimana yakanguriye abacuruzi kwirinda gucuruza ibintu binyuranyije n’amategeko kandi binafite ingaruka mbi k’ubuzima bw’abaturarwanda.
Yagize ati: “Mureke gukomeza gucuruza ibintu bibujijwe kuko murimo kwica amategeko kandi iyo mufashwe bituma namwe mujya mu bihombo. Ibi bikorwa byo kurwanya ibi bicuruzwa biracyakomeza kandi bizahoraho.”
Yakomeje asaba abaturage kureka kwisiga ayo mavuta ahubwo abasaba ubufatanye mu kugaragaza bamwe mu bacuruzi bagifite umuco mubi wo kuyacuruza. Abacuruzi bafatanwe aya mavuta bahawe ibihano bitandukanye birimo gucibwa amande.
Iteka rya Minisitiri rigaragaza urutonde rw’amavuta yo kwisiga atemewe kuko ubushakashatsi bwamaze kugaragaza ko ayo mavuta arimo uruvangitirane rw’ ubutabire bugira ingaruka zitari nziza ku ruhu rw’umuntu wayisize harimo no kumuhindura uruhu ndetse no kongera ibyago byo kurwara kanseri.
Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibindi bigo nyarwanda bishinzwe ubuziranenge bw’ibicuruzwa byo mu Rwanda cyane cyane ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu bashyizeho gahunda y’ibikorwa byo kugenzura bamwe mu bacuruzi bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda.


