mudugudu.jpg

Nyagatare: Umugore uyobora umudugudu avuga ko urukundo akunda abaturage ari rwo rwamugize indashyikirwa mu karere

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Tumuherwe Joyeuse uyobora umudugudu wa Cyemiyaga mu kagari ka Gataba, umurenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare ahamya ko uburyo abaturage bamukunda na we akabakunda byatumye aba indashyikirwa ku rwego rw’akareremu kwesa imihigo.

Tumuherwe yabitangaje ubwo yari amaze guhabwa igihembo cy’uko umudugudu ayobora wabaye indashyikirwa mu midugudu yo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 1 Gicurusi 2022, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’umujyanama wabereye mu murenge wa Rukomo.

Uyu muyobozi yemeza ko yafatiye urugero kuri Perezida Paul Kagame, ari byo byamufashije kugira abaturage bamukunda, na we akabakunda bikaba bituma abo ayobora bamwiyumvamo bakamworohereza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Tumuherwe avuga kubera guhindura imyumvire byatumye abaturage ayobora bashobora kwesa imihigo, byanahesheje uyu muyobozi igihembo cy’amafaranga ibihumbi magna atatu.

Agira ati: “Gahunda za Leta zihagaze neza kubera ko abaturage bacu bahinduye imyumvire, kubabwira gahunda biranyorohera cyane kuko abaturage banjye ndabakunda na bo bakankunda. Ibanga nakoresheje ni uko nagendeye ku rugero rwiza rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni we uduha urugero rwiza kuko akunda abaturage. Ibyo ni byo natwe twahisemo, tugendeye ku mpanuro ze. Ni yo mpamvu duhagaze neza mu bikorwa byose bya Leta.”

Tumuherwe arakomeza avuga ko umuhigo wa mituweli 2022|20223 bamaze kuwesa ku 100% ndetse ngo batangiye kwishyura iya 2023/2024 kugira ngo bazahigure umuhigo wayo ndetse abaturage bose bamaze kwitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

Ati: “Ubu mudugudu wacu buri muturage yamaze kwishyura mituweli ya 2022|2023 kuko Guverineri yadukoresheje inama, atubwira ko tugomba kugeza kuri 30 z’ukwezi kwa Kane twamaze kwishyura mituweli. Twahise twesa uwo muhigo kuko twari twaribumbiye mu matsinda biratworohera. Twahise duhigura uwo muhigo mu kwezi n’igice ndetse duhita dutangira gutanga imisanzu ya 2024 ku buryo twihaye intego yo kurangiza kwishyura mu kwezi kwa 12 muri uyu mwaka. Ikindi twagezeho abaturage bacu bose bitabiriye gahunda yo muri Ejo heza kandi n’izindi gahunda za Leta zihagaze neza kubera gushyira hamwe n’abaturage banjye.”

Kabagamba Wilson, Perezida w’inama njyanama mu karere ka Nyagatare we yagize ati: “Twahembye umukuru w’umudugudu kandi ni igikorwa kizakomeza kuko bijyanye n’umunsi w’umurimo ndetse n’icyumweru w’umujyanama. Twiyemeje guhemba umukozi w’indashyikirwa kugira ngo abere urugero abagifite intege nke mu kwihutisha iterambere ry’abaturage. Iyi gahunda izakomeza no mu tugari no mirenge.”

Kabagamba arakomeza asaba abaturage kugira uruhare mu bikorera bibakorerwa. Ati: “Uyu munsi twaje kuganira n’abaturage, icyo tubasaba ni uko ibikorwa bibakorerwa babigira ibyabo. Uruhare rw’abaturage mu gushyira mu bikorwa ibibakorerwa turarukeneye, by’umwihariko mu mihigo ijyanye no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo ndetse bakareba ibikorwa bakorerwa niba bikorwa neza, bakanatugira inama tukajyanamo mu kwesa imihigo.”

Icyumweru cy’umujyanama ubwo cyatangizwaga, abagize inama njyanama kuva ku rwego rw’umugududu kugeza ku rw’akarere bifatanyije n’abaturage mu busabane bakina umupira w’amaguru mirenge yose.
mudugudu.jpg
umukin.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *