Kuri uyu wa Gatanu ushize mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare hafatiwe umugore wageragezaga kujya gucuruza abana b’abakobwa batatu muri Uganda.
Uyu mugore witwa Dukundane Evelyne ngo yageragezaga kwambukana abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 16 banyuze mu nzira zitemewe mu Kagali ka Kagitumba nk’uko bitangazwa na CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa polisi mu burasirazuba.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko abaturage bagize amakenga ubwo babonaga umugore ufite abana batatu b’abakobwa b’abangavu agerageza kubambutsa muri Uganda mu ijoro nka saa yine, banyuze mu nzira itemewe, bahamagara inzego z’umutekano.
Bikavugwa ko Dukundane yari yijeje aba bana ko agiye kubashakira akazi keza muri Uganda.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abo bana basubijwe ababyeyi babo, mu gihe aba babyeyi bavuga ko batari banazi ibi bintu cyangwa aho abana babo bari bagiye muri iryo joro.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Natunguwe no kumva ko umukobwa wanjye yafashwe arimo kujyanwa muri Uganda.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi, abagore babiri bafatiwe mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare nabwo bagerageza kwambukana abana b’abakobwa babiri bashakaga kujya gucuruza muri Uganda.
CIP Kanamugire akaba yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma icuruzwa ry’abantu riburizwamo, asaba ko mu gihe bakemanze ko ikintu atari cyo cyangwa kitubahirije amategeko bajya baha amakuru inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze zikamenya ukuri.


