Bwiza

Nyagatare: Umwana w'imyaka 10 yabeshye ko abonye mugenzi we agwa mu bwiherero buhita busenywa

Uburezi
Ngabonziza Justin
By Ngabonziza Justin
Kuwa Gatanu, 7 Kamena 2024 saa 13:30
Iminota 2 yo gusoma4 Abasomye
Nyagatare: Umwana w'imyaka 10 yabeshye ko abonye mugenzi we agwa mu bwiherero buhita busenywa

Ubuyobozi bw' urwunge rw'amashuri cya Rukomo ruhereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bwemeje ko kuwa Kane tariki 6 Kamena 2024 hari umwana wiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri abanza , wabeshye ko hari umwana muto uguye mu bwiherero ariko nyuma yo kubusenya avuga ko yabeshyaga .

Amakuru avuga ko nyuma y'uko uwo mwana abwiye mugenzi we ko abonye umwana wiga mu mashuri y'incuke agwa mu bwiherero bw'iryo shuri, mugenzi we yahise abivuga bituma amasomo ahagarikwa kugira ngo hashakishwe uwo mwana ariko avuga ko yabeshye ntabyabayeho.

Aya makuru yemejwe na Dismas Iyakaremye, umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Rukomo ya Kabiri, wavuze ko nyuma yo gusenya ubwiherero kugira hashakishwe umwana byavugwaga ko yaguyemo, umwana wari watanze amakuru yavuze ko ntawaguyemo ahubwo yabeshyaga.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Yagize ati "Ayo makuru twayamenye bitewe n'umunyeshuri wari ubitubwiye ariko twakurikiranye kugira tumenye niba amakuru aduhaye ari ukuri dusanga ari igihuha. Twafashe umwanzuro wo kuvuga ngo tuwarete tuyividure dukuremo umwanda tumenye amakuru nyayo ariko dusanga ari igihuha."

Iyakaremye yakomeje avuga ko nyuma yo kuganiriza uwo mwana akavuga ko yabeshyaga bagerageje no kumubaza icyatumye ahimba icyo ikinyoma.

Ati"Umwana twagerageje kumuganiriza dusanga ari iby'ubwana, twabimubajije aravuga ngo ntabwo yari azi ko byakomera gutyo."

Uwo muyobozi yasabye ababyeyi gutoza abana ikinyabupfura no kwirinda gutanga amakuru y'ibinyoma dore icyo gihuha cy'umwana uri mu kigero cy'imyaka 10 cyahungabanyije abantu benshi barimo n'abarezi bwahagaritse kwigisha nyuma yo kubwirwa ko umwana aguye mu bwiherero.

Ngabonziza Justin

Inkuru yanditswe na: Ngabonziza Justin

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 245.