Nyagatare: Uwishe umugore we akamuhisha mu ifuru yakatiwe igihano kiruta ibindi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwasomeye urubanza aho yakoreye icyaha umugabo witwa Utazirubanda Philimin wishe umugore we amunize, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwasomeye urubanza rw’uwitwa Utazirubanda Philimin ahabereye icyaha mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare, Intara y’iburasirazuba.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko ku itariki ya 14 Nzeri 2021 Saa tanu z’ijoro uregwa yafashe umugore we akamuniga, aramwica, arangije amushyira mu mufuka, arahambira, amutwara mu gikari amushyira mu ifuru aho batekeraga imigati, arangije arenzaho itaka, atwikiraho inkwi.

Byaje kumenyekana ku itariki ya 21 Nzeri 2021 ubwo abantu bumvaga umunuko, barebye basanga uwo mugore yaraboze, yarangiritse cyane nibwo hashakishijwe uregwa ashyikirizwa inzego z’Ubutabera.

Nyuma yo kumuhamya icyaha, uregwa yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyagatare: Uwishe umugore we akamuhisha mu ifuru yakatiwe igihano kiruta ibindi
    Igihano kiruta ibindi nurupfu nkuko yishe nawe akicwa none Ubu agiye kurya ivyareta kwa gusa atabivunikiye no kuryama kwagusa hama ngo nigihano

  2. Nyagatare: Uwishe umugore we akamuhisha mu ifuru yakatiwe igihano kiruta ibindi
    Igihano kiruta ibindi nurupfu nkuko yishe nawe akicwa none Ubu agiye kurya ivyareta kwa gusa atabivunikiye no kuryama kwagusa hama ngo nigihano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *