Nyagatare: Valens w’imyaka 21 bikekwa ko yishwe n’abo ‘yasambanyirizaga abagore’

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 21 witwa Valens wo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yapfuye bikekwa ko yishwe ku mugambi w’abagabo byavugwaga ko yajyaga abasambanyiriza abagore.

Nyakwigendera wari utuye mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema muri uyu Murenge wa Gatunda, rwamenyekanye mu mugoroba wo ku ya 05 Kamena 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatunda, Rusakaza Alphonse, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazi, gusa hakaba hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Valens.

Yavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n’abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi nk’uko TV10 yabitangaje.

Yagize ati “Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w’abo bamwishe, bakomeza bagirana amakimbirane.”

Rusakaza avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’abo bantu ubwo bahuriraga mu kabari. Ati “Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.”

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyagatare: Valens w’imyaka 21 bikekwa ko yishwe n’abo ‘yasambanyirizaga abagore’
    Ese ubwo ako gasore k’ imyaka 21 niko mwita umugabo koko? Ese ubwo aba azi guswera bihagije ku buryo yasambanya abagore b’ abagabo? Ntibisobanutse.

  2. Nyagatare: Valens w’imyaka 21 bikekwa ko yishwe n’abo ‘yasambanyirizaga abagore’
    Ese ubwo ako gasore k’ imyaka 21 niko mwita umugabo koko? Ese ubwo aba azi guswera bihagije ku buryo yasambanya abagore b’ abagabo? Ntibisobanutse.

  3. Nyagatare: Valens w’imyaka 21 bikekwa ko yishwe n’abo ‘yasambanyirizaga abagore’
    konumva arumwana

  4. Nyagatare: Valens w’imyaka 21 bikekwa ko yishwe n’abo ‘yasambanyirizaga abagore’
    konumva arumwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *