Umuturage witwa Ndagijimana Ferdinand utuye mu Mudugudu wa Nyirakiraro, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kibirizi w’Akarere ka Nyamagabe arasaba ubuyobozi kumwishyuriza amafaranga y’u Rwanda (Frw) 272,500 uwahoze ari Shebuja witwa Kayihura Barthazar yarindiraga inzu, ariko akaza kumwambura.
Mu mabaruwa Bwiza.com ifitiye kopi Ndagijimana yandikiye abayobozi batandukanye kugeza ku rwego rw’intara, avuga ati: “Kayihura Barthazar yampaye akazi ko kumurindira inzu iherereye mu Mudugudu wa Nyirakiraro, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe. Akazi nagatangiye tariki ya 11/10/2019, ayo mwishyuza akaba ari ayo kugeza tariki ya 11/10/2021.”
Nk’uko bigaragara muri aya mabaruwa, Ndagijimana yakorega amafaranga 15,000 buri kwezi kuva mu 2019 kugeza mu 2021, ariko yishyuwe gusa 87,500 gusa yaragombaga kwishyurwa 360,000 ndetse ngo yari afite n’amasezerano yagiranye yanditse na Kayihura, ariko ngo ubwo yari agiye gusaba umuyobozi w’Umudugudu witwa Mudaherakwa Alphonse kumwishyuriza, uyu muyobozi yamwatse impapuro z’amasezerano afatanyije n’ushinzwe iterambere, barazica.
Ikibazo cye yakigejeje ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, ku w’Umurenge, ku w’Umurenge, ku ushinzwe kwakira ibibazo by’abaturage ku biro by’akarere, ku mugenzuzi w’umurimo ku karere, ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, ku Muyobozi w’Akarere no ku biro by’Intara; hose hagati ya tariki ya 22 Ukuboza 2020 n’iya 10 Ugushyingo 2021. Ngo yatangiye kukigeza ku buyobozi ubwo yabonaga Kayihura atangiye kumwambura, ariko kugeza ubu ntikirakemuka.
Kayihura ushinjwa kwambura Ndagijimana yanze kuvugana n’itangazamakuru, avuga ko ikibazo cya bombi kizakemukira mu nkiko. Iby’amasezerano bagiranye nabyo ngo ntacyo afite cyo kubivugaho.
TV10 yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe iby’iki kibazo, asubiza ko yari yaragiriye inama Ndagijimana yo kwitabaza inkiko. Amenyeshejwe iby’imbogamizi y’amasezerano bivugwa ko yaciwe n’abayobozi ku rwego rw’Umudugudu, Meya Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko agiye kubikurikirana.
Meya Niyomwungeri yagize ati: “Ibyo ni ubwa mbere tubimenye, ni ubwa mbere tubyumvise. N’inyandiko zose Ferdinand yakomeje kuduha, ntabwo yigeze agaragaza ko bamuciriye amasezerano. Cyakora ubu ngubu ubwo tumenye ko hashoboka ko hari amasezerano ye yaciwe, n’ubwo atari yarabitugaragarije, turaza gukurikirana, tumenye niba koko ari byo. Ariko turaza gukurikirana, tumenye n’impamvu we atabitumenyesheje.”
Nyuma y’aho abwiriye Bwiza.com ko atarabona igisubizo ku ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo mu Gushyingo 2021, iki kinyamakuru cyabajije Guverineri Alice Kayitesi niba yaramugezeho n’igisubizo yaha Ndagijimana, yasubije ko koko yamugezeho kandi yamusubije.
Guverineri Kayitesi yagize ati: “Inyandiko y’uyu muturage twarayakiriye kandi ikibazo cye cyarakurikiranwe, anahabwa igisubizo.” Abajijwe igisubizo Ndagijimana yahawe, yasubije ati: “Wabaza umuturage kuko yarasubijwe.”
Ku murongo wa telefone, iki kinyamakuru cyongeye kubaza Ndagijimana igisubizo yahawe, asubiza ko ntacyo, kuko amafaranga ye atarayabona. Icyakoze, kuri uyu wa 19 Mutarama, yatangaje ko ari mu nzira agana ku biro by’akarere kubaza Meya Niyomwungeri aho ageze agikurikirana nk’uko yari yabitanzemo isezerano mu minsi itanu ishize.



