Nyamagabe: Ba Gitifu babiri b’imirenge beguye

Sangiza iyi nkuru

Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’imirenge ya Musebeya na Kaduha yo mu karere ka Nyamagabe beguye.

Abo ni Kanyarubungo Jean de Dieu wayoboraga umurenge wa Musebeya na Kabanda Jean Claude wayoboraga uwa Kaduha wigeze kuyobora uwa Mushubi.

Basezeye ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017.

Umwe muri aba basezeye yatangarije Bwiza.com ko yasezeye ku mpamvu ze bwite

Hari amakuru avugwako hari umwe muri bo uvugwagaho gusuzugura inzego zitandukanye yishingikirije bamwe mu bayobozi bo mu karere. Undi na we yigeze gukemangwa ku bijyanye n’impamyabumenyi ye yari yarakuye muri Repubika iharanira Demokarasi ya Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri aka karere haravugwa ibibazo bitandukanye by’imicungire y’abakozi, umwuka utari mwiza ututumba hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abandi bayobozi ndetse n’abakozi.
Inkuru turacyayikurikirana……….

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *