Nyamagabe:Gitifu yacanyweho umuriro ashinjwa gushyiraho mudugudu watsinzwe mu matora

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe,Umurenge wa Cyanika,mu kagali ka Karama baratabaza inzego zitandukanye ngo zibarengere nyuma y’uko gitifu w’aka kagali ngo ashyizeho umuyobozi w’umwe mu midugudu watsinzwe amatora uwayatsinze akamukuraho.

Ni igikorwa abaturage bavuga ko kitabashimishije, bitewe n’uko bakibona nko kudatanga demokarasi.Icyo bashingiraho ngo ni uko uyu muyobozi w’Akagali yakoze ibinyuranye n’ibyo batahisemo.

Bavuga ko ubusanzwe uyu muyobozi w’Umudugudu gitifu yashyizeho,yari asanzwe ari umuyobozi w’uyu mudugudu ariko ngo haza kuba amatora ntiyatorwa abaturage batora undi hanyuma baza gutungurwa n’uko uwatsinzwe bongeye kubona ariwe ubayoboye.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko byababaje cyane kubona bitorera umuyobozi w’Umudugudu bakamukuraho bagashyiraho utaratsinze amatora. Yagize Ati” Ntabwo byadushimishije na gato, nibadutegurire amatora niba banenga uwo twatoye, ariko bareke kudushyiriraho umuyobozi wari waratsinzwe amatora.”

Aba baturage kandi bavuga ko niba umuyobozi bitoreye yarakoze amakosa, cyangwa se akaba afite ikindi kibazo bakabaye babimenyeshwa hanyuma wenda hakaba haba andi matora bagatora uwo bifuza.

Mukandebe Marie Louise,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama, ari nawe watunzwe agatoki n’aba baturage, yemera koko ko habayeho icyi cyemezo cyo guhindura umuyobozi w’Umudugudu ariko ngo byatewe n’uko uwatowe n’abaturage ngo afite ikibazo.

Avuga ko ngo hari ukuntu abaturage baba bafite uko bica ibintu, ariyo mpamvu ngo nk’umuyobozi agomba kureba ibipfa akabikemura. Yongeyeho ko uyu muyobozi wari watowe n’abaturage afite uburwayi bwo mu mutwe.”

Ndagijimana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, agaruka kuri iki kibazo yavuze ko gushyiraho umuyobozi bikorwa n’abayobozi ariko ku bufatanye n’abaturage.Ashimangira ko kuri ibi bivugwa bigiye gukurikiranwa hakarebwa icyakorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *