Nyamagabe: Hakusanijwe ibihumbi ijana byo kubakira uwabaga mu gisa n’umwobo

Sangiza iyi nkuru

Ku muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2018, abaturage b’umudugudu wa Munombe, akagari ka Kigeme,umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bubakiye inzu umuturage wari umaze imyaka ibiri aba mu bikuta by’amatafari bidasakaye.

Ni kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga, abaturage b’umudugudu wa Munombe bitabiriye umuganda ari benshi: barimo abarimu mu mashuri anyuranye y’aha ku Kigeme, harimo abaganga ndetse n’abihayimana barangajwe imbere na Musenyeri Musabyimana Assiel wa Diyosezi y’abangilikani ya Kigeme.

Bahuriye kwa Rizinde Callixte, hejuru y’umuhanda ujya mu Gasarenda, munsi y’umunara wa Tigo, ari nawo bitirira aka gace ngo ni “Muri Tigo”.

Rizinde Callixte ufite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, amaze imyaka isaga ibiri aba mu bikuta by’amatafari bidasakaye, aho yacukuye umwobo yiberamo.

Umukuru w’umudugudu wa Munombe, Nsabimana Cassian avuga ko uyu Rizinde yubakiwe inzu y’ibiti, akayisenyera akagurisha ibiti.

Agira ati, “uwo muturage yari yarubakiwe inzu y’ibiti, nyuma aza kuyisenya ahereye mu byumba, akajya agurisha ibiti. Tubimenye, twamushakiye inzu nziza irimo na sima, tuyitizwa n’umuturage, ariko Rizinde yayimazemo ibyumweru bibiri gusa ayivamo, ngo arashaka kujya ku isambu ye. Ubwo twari tumaze kumwubakira inzu y’amatafari igeze mu rugererekero (lenton), iza gusenywa n’imvura, maze yigira munsi y’ibyo bitafari aba arimo yibera”.

Hakusanijwe ibihumbi ijana ku munsi w’umuganda

Nk’uko bivugwa na bamwe mu bitabiriye iki gikorwa, ndetse n’umukuru w’uyu mudugudu akabyemeza, ngo ibyakozwe byari nko gusiza ikibanza bushyashya havanwamo bya bitafari. Nsabimana Cassian agira ati, “twatangiye dukuramo ibigingi by’amatafari yabaga munsi. Abasore bari batangiye kubumba andi, amazi aba aratuburanye turekera aho. Twahise dukora inama yo kwegeranya amafaranga yo kumwubakira, haboneka ibihumbi 109, abantu bemeye kuzayatanga”.

Ku mpungenge z’uko Rizinde yazongera kwisenyera, Nsabimana avuga bazifashisha ubuyobozi bwo hejuru bakareba ko bamujyana kumusuzumisha mu bitaro by’indwara zo mu mutwe (CARAES Ndera), akaba yavurwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme, Sebikabu Kavoma Patrick nawe yemeza ko uyu Rizinde azabanza kujyanwa i Ndera agasuzumwa,mbere yuko ajya mu nzu yubakirwa. Ati, “urumva turubaka agasenya, ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe. Ibyo asenya biba byakozwe n’imbaraga z’abaturage, iyo abyangije bibaca intege”.

Mu kagari ka Kigeme harubakwa inzu umunani z’abatishoboye, harimo eshanu zimaze gutahwa ariko zigikorerwa amasuku. Hasigaye izindi eshatu zirimo iyi ya Rizinde, n’iy’uwasigajwe inyuma n’amateka Bavakure imaze umwaka n’igice isenywe. Gitifu avuga ko zose mu byumweru bibiri zizaba zararangiye.

NYAMAGABE BAVAS
Iyi niyo nzu Bavakure yabagamo

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *