Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko imvugo bajyaga babita y’uko ari abatebo,ubu yavuyeho bakaba basigaye bitwa abatrès —bons.
Inkomoko y’iyi mvugo , ngo yaterwaga n’uko abahakomokaga babohaga ibitebo, ugasanga babyikoreye ku mutwe bajya kubigurisha ahahoze ari mu makomini ya Gitarama, nabo bakahagura ibishyimbo n’amasaka.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahatuye, ubu ngo ntibakitwa abatebo, kuko bahinduye imyumvire ubu bakaba baravanye amaboko mu mifuka bagakora, bavuga ko bateye imbere.
Umwe mu batuye akagari ka Remera mu murenge wa Gasaka, Twahirwa Michel, ubu ngo bahindutse Abatrès-bon, kuko basigaye bazi kwambara neza, bagahinga, bakorora bityo bakihesha agaciro muri byose.
Twahirwa yiheraho akavuga ko ubu we asigaye yihesha agaciro, atakwemera kwitwa Umutebo, kuko afite inka ikamwa, akagurisha amata, agahinga akeza, bityo ibyo yaboheraga ibitebo ashaka, ubu nawe afite ubushobozi bwo kubyigurira , atiriwe abungana ibitebo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bayiringire Jean, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, nawe yemeza ko abahatuye ubu bateye imbere, kuko ubu basigaye bazi guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera, imvaruganda ndetse n’ishwagara, ibi bikaba byaragabanije ubusharire bwari buri mu butaka , bwatumaga bahinga ntibeze, bityo abaturage ntibitabire ubuhinzi.
Mu karere ka Nyamagabe, hakunze kujya havugwa inzara ikabije, kuko batezaga, ibi bikaba aribyo byatumaga baboha ibitebo bakajya kubigurisha mu mayaga ngo babone ibyo kurya, hifashishijwe gahunda za Nkunganire na Twigire muhinzi, zashyizweho na Leta. Ubu abaturage bashoboye kwivana mu bukene bari barimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema M.Jeanne


