Abacuruzi bakorera mu isoko ry’amatungo rya Ryarubondo riherereye mu Murenge wa Tare w’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’abarirema, barinubira isuku nke iterwa n’ibinogo birimo ndetse n’umuvundo uterwa n’ubuto bwaryo; mu gihe bahamya ko ryakabaye ritunganwa neza bashingiye ku kuba ryinjiza amafaranga menshi.
Baganira n’umunyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, baragagaje akababaro batewe n’uburyo iri soko rimeze kandi ngo ari ryo rya mbere ryinjiriza akarere umusoro mwinshi (nk’uko bo babyivugira). Inka yinjiye muri iri soko, bayishyurira amafaranga 3000 rwf, ingurube, intama cyangwa ihene ikishyurirwa 500 rwf; yagurwa cyangwa atagurwa. Udasoze, ngo mu gihe afashwe ashobora kwishyura 10,000 rwf ku ngurube, ihene n’intamba, n’50,000 rwf ku nka imwe.

Ndatimana Evariste waturutse mu Murenge wa Kitabi w’Akarere ka Nyamagabe, yagaragaye inkweto ze zuzuye isayo. Ati: “Gusa nabi ni ukubera icyondo nakandagiyemo.” Iki cyondo kiri mu biziba by’amazi biri muri iri soko, ati: “Byatewe n’uko amatungo akandagiramo, bigeze hagati ubutaka bari baratinzemo burashira.”
Ndatimana yagaragaje ko iri soko ribangamiye abantu barigeramo, bikaba bibi cyane igihe imvura yaguye, kuko abaguzi ngo bahita bataha. Ati: “Ikibangamyemo nk’uku nguku umuntu yikubita muri kiriya cyondo, agahinduka icyondo n’itungo uzanye rigahindana. Nko mu kanya imvura nigwa, umuguzi wari urimo agura ariviramo kubera kiriya cyondo. Ntanafite n’aho yakandagira.”

Yakomeje avuga ko nko mu gihe yaba ashaka gutega imodoka, biba bisaba ko yitwaza indi myambaro arambara, ayisimbuza iyanduye. Ati: “Ntashye nyine mfite ibyondo, birasaba wenda ko nanjya mva imuhira mfite indi myenda nkaba ari ko nakwambara. Nk’ubu urabona iyi myenda, ntabwo nafata imodokari ngo nyigiyemo. Ubu se ni nde muntu wakwemera kuntwara nsa gutya? Naba ngiye kwanduza abandi bantu.”
Manzi Damascène uturuka mu Karere ka Nyaruguru, na we yaremye iri soko kuri uyu wa 1 Ukuboza. Ati: “Iri soko ni ryo ryacu rikuru, ariko biriya binogo bicika mu isoko kandi isoko risora, ndagira ngo muzabaze abantu basoresha mu isoko, bahakore bamenemo igaraviye cyangwa n’isima y’igikamba ariko umuntu ye kujya aza ngo ingurube zimutere ikiziba.”
Sibomana Jean Bosco atuye mu Karere ka Nyaruguru, akaba acuruza amatungo muri iri soko. Ati: “Ikibazo tugira muri iri soko, mu by’ukuri ryinjiza amafaranga menshi ashoboka, kandi ikikubwira ko ryinjiza n’amafaranga menshi ashoboka, nta tungo rishobora kuza ngo ritahe ridasoze; waba ugirishije, waba utagurishije. Ese ko natwe dutanga amafaranga, umuntu akaza yafuze, yambaye neza azanye n’itungo …umuntu agataha yanahindanye, wajya no gutega ufite ibyondo bakakubwira bati ‘oya’.”
Habiyambere Céléstin atuye mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe. Na we acuruza amatungo muri iri soko. Yavuze ati: “Ariko iri soko riratubangamiye cyane. Isoko icya mbere ni ritoya. Ujya mu isoko ukajya kumva, ukumva ikimasa cyakwituye hejuru cyangwa inka zirimo zirakurwaniraho kubera ubuto bw’isoko. Byakubitiraho biriya biziba birimo, ukajya kumva, ukumva wikubise mu kiziba. Bamwe na bamwe bajya mu bitaro kubera inka zabishe, kubera ubutoya bwaryo.”
Isoko ririmo umuvundo ukabije
Barifuza ko Akarere ka Nyamagabe kabubakira iri soko neza, kakaryagura, ndetse kagakuramo uyu mwanda, kaziba ibi binogo (gakoresheje itaka, umusenyi cyangwa isima y’igiheri).
Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yijeje abakoresha iri soko ko hari gahunda ya vuba yo kurivugurura. Ati: “Ririya soko rya Ryarubondo turateganya kurivugurura vuba aha. Ubu ngubu umushinga wo kurivugurura uri kugenda neza ndetse inyigo yo kugaragaza ko rigiye kuvugururwa mu kanya namaze no kubaza, bambwiye yuko abaritsindiye bamaze kumenyeshwa, bigenze neza nko ku wa Gatanu bashobora gusinya ama-contrats.”
Meya yavuze ko inyingo yo kuvugurura iri soko izamara amezi abiri, hanyuma hazatekerezwa ku gushaka abantu bo kuryubaka. Yavuze ko yizere ko bitarenze muri Kamena 2021, igikorwa cyo kurivugurura kizaba cyarangiye.
Meya Uwamahoro yavuze ko bitarenze muri Kamena 2021, iri soko rizaba ryaravuguruwe
Iri soko rirema abaturutse mu bice bitandukanye by’amajyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu; nk’abo mu Karere ka Nyamagabe riherereyemo, abo muri Nyanza, Huye, Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru n’abo mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (mu bihe bisanzwe).
Amafoto: Biregeya Justin

8 Responses
Nyamagabe: Isuku nke n’umuvundo byugarije isoko rikomeye rya Ryarubondo
Uravuga kuvugurura isoko rya ryarubondo
Nikibazo gikomeye kuva kuri kaburimbo kugera kwisoko Hari umwanda ukomeye wagirango ntabayobozi baba inyamagabe.
Ari Nyobozi y’akarere ubwayo niyumvikana buri wese akurura yishyira.
Muzasure isoko ryamatungo riri mumurenge wa kamegeri ryubatswe na Goodneighbors.
Ariko Uwamahoro Bonaventure apingana na Kabayiza Rambert kugirango ridakoresha.
Ubundi Nyamagabe izatera imbere Ari uko Njyanama y’Akarere kanyamagabe ivuyeho yose.
Kuko abayirimo nibarusahurira munduru.
Iyo uhuye nabo bavuye munama usanga bavuga ngo nacyo bagezeho ngo Kabayiza na mucecuru na prezida wa njyanama bari bishe mayor nabakozi ubwabo ntibumvikana.
Dukwiriye gutabarwa amazi atararenga inkombe.
Yari RUGASIRA Charles
I Nyamagabe .
Ari

Yewe iri soko rifite ibibazo byinshi Imodoka zivuye za Rusizi ziraza zigahera kuri kaburimbo kkdi harimwo nka 6km ugera kwisoko kubera umuhanda mubi wangiritse ndetse ufite ibinogo kandi unyerera cyane bigatuma udindira niba bishoboka nuriya umuhanda rwose nibawukore umeze nabi.

Hariya hantu hakwiye gukorwa, kuko kuva cyera hatanga umusaruro ugaragara kandi uhoraho,
Biteye isoni kandi birababaje kuza gufata amafaranga buri munsi w’isoko,
ukirengagiza ububi bw’umuhanda wanyuzemo, ukirengagiza imiterere y’aho uri gukorera.
Ninko gukamira inka mumwanda.
Bazubake isoko, n’abasoresha bakorere ahakwiye, kuko aho mbiherukira basoreshaga bicaye mumodoka y’akarere bajemo.
Mbona hadindizwa k’ubushake, kuko iyo ndebye uburyo iterambere rizamuka ahandi muRwanda hatagira n’icyo hinjiza, ndetse haragejejwe n’amashanyarazi,
nyoberwa icyo hariya hantu hazira, kandi ho ubwaho hashobora kwiyubaka muyo hinjiza.
Inzego zibishinzwe, n’undi wese ukunda igihigu, kandi ashyira mugaciro, bazashishoze neza barebe ntawamenya.
Icyo mpamya dufite abayobozi bakunda igihugu n’abanyarwanda, barenze abahaba umunsi k’umunsi bahirengagiza nkana, bazabikora neza.
Imana ihe umugisha aba banyamakuru bihanganiye kiriya cyondo bakagerayo.
Murakoze