Nyamagabe: Kabeba Joel ushinjwa kwica umugore wamuhungiyeho muri Jenoside yakatiwe gufungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’ukwezi gushize, ni bwo urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha rwasomeye imbere y’imbaga y’abaturage urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Kabera Joel, icyaha cya Jenoside , rwemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ndetse rumukatira igihano cy’igifungo cya Burundu y’umwihariko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, ni bwo hamenyekanaye amakuru y’uko uwitwa Kabeba Joel yishe umugore witwaga Mukangamije Julienne mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabeba akaba ashinjwa kuba yarishe uyu mugore wari wamuhungiyeho; aho kumuhisha yarangiza akamushyira munsi y’umukingo akamutenguriraho itaka.
Mu gihe cy’inkiko Gacaca, amakuru y’urupfu rw’uwo mugore ntiyamenyekanye kuko bavugaga ko yaburiwe irengero gusa.
Nyuma ni bwo umwe mu bo mu muryango wa Kabeba, yaje gutanga amakuru asobanura uko uwo mugabo yishe uwo mudamu, ndetse n’aho yashyize umubiri we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iperereza na ryo ryagendeye ku bimenyetso byatanzwe n’uwo mutangabuhamya risanga koko umubiri w’uwo mugore uri aho yabarangiye, uwo mugabo agatabwa muri yombi ubwo.
NPPA
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *