Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yibukije abaturage b’imirenge ya Gatare na Mushubi yo mu karere ka Nyamagabe ko urugo rw’umugabo n’umugore ari umushinga wa mbere wunguka Leta igomba kurengera, asaba umugabo n’umugore gushyira hamwe kugira ngo abana bazawuvukiramo bazabe abana babereye u Rwanda.
Agaruka ku burere bwiza bw’umwana, Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Umwana agomba gutangira kubaho neza akiri mu nda ya nyina. Akavukira mu muryango mwiza, akarya agahaga.(..). Ababyeyi bacu nabo bagomba kubona indyo yuzuye, bagatekana.(..) Rero kubaka urugo ni umushinga mwiza wunguka, Leta igomba kurengera.”
Ibi Minisitiri Gatabazi yabivugiye mu muhango wo gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere gihuza umurenge wa Gatare na Mushubi mu karere ka Nyamagabe cyubatswe n’umuryango mpuzamaganga utegamiye kuri Leta witwa ‘Bridges to Prosperity” (Ibiraro biganisha ku Iterambere) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Ni ikiraro cyubatse ku mugezi wa Rwondo, ugabanya iyi mirenge yombi, gifite uburebure bwa metero 83. Kikazafasha abaturage b’iyo mirenge kwambuka bajyana umusaruro wabo ku isoko, kujya kwivuza ndetse no korohereza abana kugera ku ishuri.
Kubwimana Janet na Twahirwa Shadrack bombi baturiye icyo kiraro bavuga ko iyubakwa ryacyo rikemuye bibazo byinshi byababangamiraga mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Kubwimana yagize ati: “Twageraga ku mugezi, twasanga wuzuye tugategereza ko wuzuruka. Rimwe na rimwe tukarara hakurya. Iyo imvura yagwaga abana bari ku ishuri twagiraga impungenge. Bamwe babonaga imvura itangiye gutonyaka bagasohoka mu ishuri bagataha, batinya ko umugezi ubuzuriraho bakarara. Turashima Leta yacu itwubakiye iki kiraro.”
Ikiraro cya Rwando kibaye icya 102 , “Bridges to Prosperity” yubatse mu Rwanda. Harimo 14 biherereye mu karere ka Nyamagare. Cyuzuye gitwaye 105,837,000 Frw.
Mu bihe biri imbere “Bridges to Prosperity” irateganya kubaka ibindi biraro byo mu kirere 200 hirya no hino mu Rwanda, nk’uko amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda abiteganya.
Mu gusoza uwo muhango Hon Gatabazi akaba yasabye abaturage kubungabunga icyo kiraro nticyangirike.




