Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonavanture Uwamahoro yateye utwatsi umunyamakuru w’ijwi rya Amerika, Thermistocle Mutijima wamusabaga ko yaganira n’abaturage kugira ngo bamubwire uko biyumva nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize kigahitana bane kigasiga inkomere esheshatu.
Umwe mu baturage wavuze ko ari hari ibyo ashinzwe mu nzego z’ibanze mu yabwiye uyu munyamakuru ko ntacyo we yamutangariza kuko ngo atazwi n’ubuyobozi bw’aho atuye nyuma akagana gitifu w’Umurenge wa Kitabi ariko na we akamukurira inzira ku murima amusaba ko yakwegera ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.
Ntibyarangiriye aha kuko Mutijima yegereye Meya Uwamahoro wamusabye ko yagenzura ibyangombwa bye by’akazi maze akamubwira ko asanze bituzuye bityo ko atemerewe kuvugana n’abaturage ategeka nk’ukora umwuga ndetse akanamuburira.
Mu magambo y’umunyamakuru “ Nubikora wirengere ingaruka.”
Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/2018/12/18/uko-byifashe-i-nyamagabe-nyuma-yigitero-cyahitanye-bane-kigasiga-inkomere/
Ku rundi ruhande kandi inkuru dukesha VOA ivuga ko bigaragara ko ibikorwa by’ubuzima busanzwe bikomeje muri aka gace ariko ko umubare munini w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifite intwaro z’urugamba zigaragara ku mpande z’umuhanda ku gice cya Nyamagabe na Nyamasheke.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo Kuwa Mbere w’iki Cyumweru Bwiza.com yabonye rivuga ko nyuma y’igitero cyagabwe mu Murenge wa Kitabi, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye abagizi ba nabi bakigizemo uruhare zikabicamo abantu batatu abandi bagahungira i Burundi.
Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero kandi ko umuhanda uva Kigali ujya Rusizi (Cyangugu) unyuze muri Nyamagabe (Gikongoro) ari nyabagendwa.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze akenshi batungwa agatoki mu kubangamira imitangire y’amakuru. Ibi bihabanye n’iteka rya Minisitiri nomero 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryasyizwe mu igazeti ya Leta yo kuwa 11 Werurwe 2013 rigena imitangire y’amakuru runaka.
Ingingo ya kane y’iri tegeko igena amakuru yemerewe gutanwga n’atemerewe gutangwa.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ni mu gihe kandi raporo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda yo muri Gicurasi 2015 yakozwe n’ Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yagaragaje ko 43% by’abanyamakuru bimwe amakuru kandi baranyuze mu nzira zo kuyasaba ziteganywa n’itegeko ryavuzwe haruguru.
Ku rundi ruhande, abayobozi bamwe bakomeje kugaragaza ubumenyi buri hasi ku bijyanye n’imikoranire n’itangazamakuru aho bamwe bagiye babita amazina.


