Abaturage b’i Nyamagabe baratabaza nyuma y’uko ngo ngo hari sosiyete y’abashinwa yibasiye imiriima yabo yegereye ibirombe bicukurwamo umucanga n’amabuye y’agaciro bityo ngo bakaba bafite ubwoba ko bishobora kubateza amapfa.
Aba baturage bo mu Murenge wa Cyanika bavuga ko bitewe n’iyo mpamvu imirima yabo yagiye itwarwa n’isuri bityo bakaba bafite ubwoba ko mu gihe abandi bazaba bejeje imyaka bahunika , bo bazaba bugarijwe n’inzara yaturutse ku mapfa.
Biturutse ku buhaname bw’ahacukuwe amabuye n’umucanga, ngo usanga amazi y’imvura atembera mu mirima yabo bityo agatwara imyaka yabo.Bakaba basaba ko basaba ko mu gihe habayeho ubucukuzi banyiri akazi bajya babanza guca imiyobora ifata amazi.
Ikindi kandi ngo kugeza ubu ntibasinzira kuko ngo iyo imvura iguye nta muntu usinzira bitewe na ruhurura zitubakiye zegereye inzu, bakaba baba biteguye ko zishobora kugenda.
Niyomwungeri Hildebland , umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, yabwiye radiotv10 ko nk’akarere bagiye gukurikirana iki kibazo.Gusa ngo intandaro yacyo ni imvura yagiye isiba imiyoboro.


