Bwiza

Nyamagabe: Umugabo wishe umugore we yakatiwe burundu

ubutabera
Sam Kabera
By Sam Kabera
Kuwa Gatanu, 11 Ukwakira 2024 saa 06:00
Iminota 1 yo gusoma9 Abasomye
Nyamagabe: Umugabo wishe umugore we yakatiwe burundu

Ku itariki ya 09 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije icyaha umugabo witwa Dusabimana Eric wishe umugore we, Urukiko rumuhanisha igihano cy' igifungo cya Burundu.

Urubanza rwabereye aho icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kigwene, Akagari ka Samiyonga, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru. Icyaha yari akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku wa 16 Nzeri 2024.

Kuri uwo munsi, uyu mugabo yari ari kuganira n’umugore we ntibumvikana kuri gahunda yo kujya gusura umuryango umugore akomokamo. Izi ntonganya zatumye nyakwigendera afata umwanzuro wo kwahukana muri iryo joro, atangira guheka umwana. Umugabo abibonye, yahise amwaka umwana; bararwana; umugabo amukubita igipfunsi mu muhogo, aramuniga kugeza ashizemo umwuka.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Nyuma yo kumwica yahise ajyana umwana wabo kwa nyina, ahita yishyikiriza ubugenzacyaha.

Sam Kabera

Inkuru yanditswe na: Sam Kabera

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 332.