Nyamagabe: Uwicishije umugore we ishoka yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, mu minsi ishize bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyemo umugabo witwa Sibomana Félicien alias Rasta wahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we  witwaga Musabyimana Veneranda wahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu.

Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 12 Nyakanga 2018 saa moya z’ijoro mu Mudugudu wa Minini, Akagari ka Gakanka, Umurenge wa Kibumbwe, mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, ubwo Sibomana Félicien yatashye iwe mu rugo aho yari asanzwe abana n’umugore we Musabyimana Veneranda nk’umugabo n’umugore mu gihe cy’imyaka itandatu ariko batarasezeranye, yamusabye amafaranga kubera ko umugore yari yagurishije imyumbati, amusaba amafaranga arayamwima batangira gutongana, aribwo yahise afata ishoka ayimukubita mu mutwe ahita yikubita hasi.

Umwana wa Musabyimana  yaje aje gukiza nyina abajya hagati nawe ahita amutema mu mutwe agwa hasi. Sibomana yahise asohoka arabakingirana ajya kwihisha mu Murenge wa Kitabi ari naho akomoka kuko yari yarinjiye nyakwigendera.

Inkuru y’urupfu rwa Musabyimana yamenyekanye biturutse ku muturanyi wabo, wageze kwa Musabyimana agasuhuza akabura umwikiriza hanyuma akaza kumva ijwi rya Habanabashaka, umwana wa Musabyimana wari ukirimo akuka nawe wari mu nzu, amubwira ko Sibomana yabatemaguye. Bankundiye yahise abimenyesha ubuyobozi, umwana ajyanwa kwa muganga, Sibomana  arafatwa atangira gukurikiranwa.

Ubugenzacyaha bwakoze dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo buregera Urukiko, bushinja Sibomana Félicien alias Rasta icyaha cy’ubwicanyi bushingiye ku mvugo y’abatangabuhamya, imvugo y’uregwa ku wemeraga icyaha, amafoto y’umurambo wa nyakwigendera, na raporo ya muganga ndetse n’ishoka yafatiriwe yakoreshejwe icyaha.

Icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’140 y’itegeko ngenga NºI/2012/OL ryo ku wa 2/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.

Muri Werurwe muri uyu mwaka n’ubundi, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaburanishije mu ruhame (ahakorewe icyaha),  urubanza Ubushinjacyacyaha bwari bukurikiranyeho uwitwa Sebazungu Ezechias  w’imyaka 67 y’amavuko, icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe nawe akoresheje ishoka. Urwo rubanza rwahise rusomwa kuri uwo munsi, itariki 12 Werurwe , maze  uyu mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ariko ubushinjacyaha buhita bujurira.

Ni icyaha Sebazungu yakoze kuwa 14 Gashyantare 2018 mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu,  Akarere ka Rutsiro, mu gihe cya saa mbiri n’igice z’ijoro, ubwo yicaga umugore we, Mukandekezi Judithe, amukubise ishoka mu mutwe inshuro 2 nk’uko yabyiyemereye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *