Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, Kamari Aimé Fabien, yasabye ababyeyi gukora ibishoboka byose byazamura ireme ry’uburezi, bakareka kwigira ba Ntibindeba, birengagiza inshingano z’ibanze bafite ku bana babo.
Ababyeyi bahawe uyu mukoro mu gihe hari ingero zikigaragara za bamwe ngo usanga bacyumva ko kugaburira umwana no kumuha amafaranga y’ishuri bihangije, ibindi ugasanga babihariye abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo umwana yigaho.
Meya Kamari agira ati “ Umwaka ushize twagize abana batatu bahawe ibihembo ku rwego rw’igihugu mu mitsindire ariko si abo gusa hanatsinze benshi n’ubwo twifuza ko uwo mubare uzamuka cyane kandi ababyeyi babigizemo uruhare”.
Yakomeje agaragariza ababyeyi ko uruhare rwabo ari ingenzi, abasaba kuvanaho imbogamizi izo arizo zose zakoma mu nkokora imyigire y’umwana. Ati “Gusa hari abana bamwe biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bataha bagihura n’ingorane nyinshi zibabangamira, dukeneye ubufatanye burushijeho n’ababyeyi ngo barusheho gutsinda neza ari benshi uko twifuza, tukizera ko na byo bizashoboka kuko imyumvire yo ihari.’’
Umuyobozi w’ishuri Institut Sainte famille/ Nyamasheke, Soeur Nagiruwishema Lucie, yishimira ko umwaka ushize, umukobwa wa mbere mu gihugu mu masomo y’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi ari uwaryizemo, bityo ko iyi ntsinzi babonye ku rwego rw’igihugu yabonetse kubera ubufatanye bw’ishuri n’ababyeyi.
Agira ati “Uruhare rwabo iyo bagishijwe inama ni ingenzi cyane kuko aho tugeze nibo. Bisaba kubabwiza ukuri ukabereka ikibazo, kubera ko ari uburezi n’uburere buboneye bw’abana babo baba bashaka, ntibabura gukora”.

Arakomeza aha impanuro ababyeyi ko bakwiye gusura abana kenshi ku mashuri bakabaganiriza, bakumva n’ibitekerezo byabo, bakabaza imyitwarire yabo, mu biruhuko bakarushaho kubakurikirana. Akagira ati “Buri mubyeyi agomba kumenya ko nta bundi butunzi yagira bwaruta uwo yibyariye”
Nubuhoro Pax Agrippine wabaye uwa mbere mu gihugu mu bakobwa mu masomo y’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi akanabihemberwa na Minisiteri y’Uburezi hamwe na Madamue Jeannette Kagame, avuga ko yabigezeho kubera inama z’ababyeyi be n’iz’ubuyobozi bw’ishuri.

Agira ati “Mfite mudasobwa ebyiri nahembwe bitewe no kwiga neza n’inama nziza z’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi kandi nzakomeza na kaminuza aho nishimiye. Nasaba ababyeyi batita ku myigire y’abana guhinduka kuko umubyeyi ukwitayeho agutera gutanga umusaruro ukwiye”.
Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo amashuri menshi arimo ay’ishuke 126, abanza 139, ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka Icyenda na 12 agera kuri 45, acumbikira abanyeshuri 12 n’ay’imyuga 9, umuyobozi wako, Kamari Aimé Fabien agasanga ireme ry’uburezi abana bahabwa ritazamuka ababyeyi babaye ba Ntibindeba.


