Nyamasheke: Abaganga b’ibitaro bya Bushenge barinubira urugendo rw’ ibilometero 15 bakora bajya ku kazi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bakora mu bitaro bya Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko ikibazo cy’amacumbi y’abakozi gikomeje kuba ingorabahizi, babura aho bacumbika hafi y’ibitaro bagakora urugendo rwa buri munsi rw’ibilometero 15 bajya aho bacumbitse mu mujyi wa Rusizi.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bavuga ko bibagora cyane gutega buri munsi baza cyangwa bava ku kazi, bikanabangamira imitangire myiza ya serivisi.

Ati “umwuga wacu utandukanye n’indi, indi yo ushobora gusubika akazi ukazagasubukura bukeye ntacyo byishe ariko umurwayi ntumusubika kuko n’iyo umuhaye serivisi wumva hari ikiburamo nawe wumva ubabaye”.

Akomeza avuga ko bakorera mu bihombo, ati “Kuba rero umuntu ataha buri gihe mu bilometero nka biriya, usibye n’amafaranga yo gutega imodoka cyangwa moto ya buri munsi, harimo no kudakomeza akazi uko byakagombye, tugasaba ko bishobotse twakubakirwa amacumbi, umuntu akajya akora akazi umutima utari i Kamembe ngo imodoka itamusiga cyangwa atabura uburyo ataha bwije cyane.’’

Aba bagaanga bakomeza bavuga ko nk’iyo umuganga yatashye hakagira icyo akenerwaho cyihutirwa, kuza kumutwara no kumugarura n’imodoka y’akazi nabyo birimo igihombo ku kigo cyangwa ntibanamubone.

Ati “bashobora gusanga hari izindi gahunda yafashe zituma ataboneka kuko iby’akazi biba bisa n’ibyamuvuyemo kandi kuba nta n’amacumbi ahagije y’abikorera ari hafi aho ngo nibura bayacumbikemo begereye akazi, na byo birabangamye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’agateganyo w’ibi bitaro, Dr Nkurunziza Vedaste avuga ko iki ari ikibazo kiremerereye cyane abaganga n’ibitaro muri rusange.

Agira ati “byo biratugoye kuko nk’ubu hari umuganga w’indwara twita iz’abagore( gynécologue) na we aba i Kamembe [mu mujyi wa Rusizi], nk’iyo akenewe nijoro imodoka iva mu Bushenge ikajya kumuzana iri bunamusubizeyo ugasanga ntibyoroshye, urumva ko n’umurwayi umukeneye aba ahazaharira ariko dutekereza ko mu minsi iri imbere kizaba cyakemutse kuko Leta igifite muri gahunda.’’

Yakomeje agira ati “kugeza ubu dushobora gucumbikira abaganga b’inzobere 6 gusa kandi baba bakenewe cyane ku bitaro, uje mbere agasanga icumbi arijyamo, uje nyuma agasanga amacumbi yashize ni we wirwanaho, ariko kuko amacumbi muri aka gace ataraba menshi, bikamusaba kujya kurara aho abona heza i Kamembe. Urumva ko kutayagira menshi bibangamira imikorere y’akazi”.

Ibitaro bya Bushenge byagizwe iby’intara, bifite abakozi benshi basangiye iki kibazo, byatangiye gukora mu 1953 ari ivuriro rito, rigenda rikura kugeza ubwo ribaye ibitaro, umutingito wa 2008 urabisenya, umukuru w’igihugu Paul Kagame abubakira ibindi, bitangira gukora muri 2012, bigirwa ibitaro byo ku rwego rw’Intara muri 2014 ari na bwo byatangiye kugira abaganga b’inzobere babikoramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *