Abahinzi b’icyayi b’i Gatare bibumbiye muri koperative ‘COTHEGA’ ikorera mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, barataka igihombo baterwa n’imihanda ica mu cyayi hagati n’ibiraro byayo byangiritse.
Bamwe muri aba bahinzi bavuze ko bari bagize amahirwe Leta yumva ibyifuzo byabo ibubakira uruganda rw’icyayi bareka gukora ibilometero birenga 60 bakijyana mu Gisovu aho cyageraga cyangiritse ndetse kimwe bakanakimenera mu nzira ariko ngo n’ubundi ibibazo biracyari byose kuko nubwo babonye uruganda hafi yabo, icyayi kimwe gihira abasoromyi ku mutwe bacyikoreye,kigapfa kikamenwa kubera urugendo rwo kukigeza ku modoka.
Bavuga ko hari abasoromyi bashobora kugenda ibilometero bigera kuri 5 bacyikoreye ku mutwe kugira ngo bagere aho bagipimurira ngo kijye mu modoka zikigeza ku ruganda,kugenda bagihindagura ku mutwe kikagera ku mahangari cyamaze gushya kikamenwa kuko kiba kitagikenewe n’uruganda, ikitamenwe ubwiza bwacyo bukangirika,abahinzi n’abasoromyi bagakomeza gukorera mu gihombo.
Ikindi ngo ni uko n’igisigara mu mirima kikiri cyinshi cyane kuko umusoromyi wagombye gusoroma ibilo byinshi agahembwa menshi igihe imodoka zimwegereye, ahomba kubera gusoroma gike ari bubashe kwikorera, bigatuma bamwe bahita mo gusoroma icyegereye umuhanda ubasha kunyurwa mo n’imodoka,ikiri kure kikabura abagisoroma kikangirika, igihombo kikaba gikomeje, ku bahinzi no kuri Leta kandi yaratanze akayabo ikora iyo mihanda n’imbaraga nyinshi zakoreshejwe ngo babone urwo ruganda.
Gatera Anthère yagize ati “Twari twashimiye Nyakubahwa perezida wa Repubulika cyane wari waduhaye guhinga icyayi, NAEB ica imihanda imwe yajyaga yo dutangira kwishima cyane, ikibazo twari dufite cy’uruganda na cyo Nyakubahwa perezida wa Repubulika aragikemura icyayi cyamenwaga nticyongera kumenwa,ariko birababaje kuba ibyo Nyakubahwa perezida wacu yadukoreye bigiye kuba imfabusa kubera kutadutunganiriza imihanda yo mu cyayi hagati tukaba dukomeje guhomba.’’
Yakomeje agira ati “Imihanda yarangiritse bikomeye,imbaraga z’abahinzi ubwazo ntacyo zamara kuko ibikenewe tutabishobora. Turasaba NAEB n’akarere kacu kuyidutunganiriza neza imodoka zikajya zica mo zigafata umusaruro,umubyeyi wacu ntazumve ngo imihanda yadusubije mu bukene kandi ibi byose yadukoreye yaragira ngo dutere imbere’’
Umucungamutungo wiyi koperative,Ntawangundi Fabien,yemeranya na bo,akavuga ko ubwo cyatangiraga guhingwa mbere ya 2013 hari imihanda imwe yaciwe mo na NAEB, ntiyaca iyari ikenewe yose,ntiyitabwa ho, ibiraro birangirika cyane n’indi itangira gusibama nubwo abahinzi bakoraga ibyo bashoboye,ku buryo muri 2017 bahombye toni zirenga 313 kubera iyi mpamvu, bikaba bikigoye kugira ngo imodoka zibashe kugikura hagati mu mirima kijyanwa aho gipimurirwa.
Ati “Hari aho tutakigera kubera imihanda imeze nabi cyane, imodoka ihajya rimwe ikangirika ku buryo bukomeye, tukumva NAEB n’akarere bareba icyakorwa iyi mihanda igakorwa neza kuko yari yatwaye akayabo ihangwa ariko ntiyitabwa ho, aho gukomeza gukorera mu gihombo nk’uko byatugendekeye mu myaka ishize.’’
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien avuga ko ikibazo bakizi kandi giteye impungenge n’igihombo gikomeye nk’uko babivuga, ko bagiye gufatanya na NAEB,MINALOC n’izindi nzego bakubaka iyo mihanda,ariko n’abahinzi bagasabwa kujya bayifata neza.
COTHEGA ifite abahinzi b’icyayi barenga 3000 bagihinga ku buso bwa hegitari 1723,kugeza ubu bakaba batabasha guhaza uruganda bafite kuko rukenera toni 30 z’icyayi kibisi ku munsi,bo batarenza toni 25 kubera iki kibazo n’ibindi bagihanganye na byo.





