Nyamasheke: Abaturage barenga 2500 bavuwe amaso ku buntu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko gufata  neza amaso no kuyisuzumisha hakiri kare,  ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, ku bufatanye n’umuryango w’abanyamerika ‘Campus for Christ’  bavuye banaha indorerwamo z’amaso ku buntu abaturage barenga 2500.

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya 2 kuko umwaka ushize uyu muryango n’ubundi wari wafashije ibi bitaro guha abaturage indorerwa mo z’amaso 1000,  ubusanzwe  ngo zikaba zihenda cyane kuko  imwe iba iri hagati y’amafaranga 50.000 na 70.000  buri muturage atakwigondera, uwo basanze afite ibibazo byihariye  akoherezwa mu bitaro bya Kabgayi akitabwa ho mu buryo bunoze.

Aganira na Bwiza.com,umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora,Dr Kanyarukiko Salathiel yavuze ko ubuvuzi bw’amaso buhenda cyane kandi n’indorerwamo ziba zihenze cyane, bigatuma bashima aba bafatanyabikorwa bitanga bagafasha abaturage bamwe baba batangiye guhuma kubera n’izabukuru.

Yagize ati “ni igikorwa cyiza cyane cyo gufasha abaturage kuko uko umuntu agenda akura,cyane cyane iyo arengeja imyaka 45 atangira guhura n’ibibazo by’amaso bijyanye no kutabona neza bishobora gutera n’ubuhumyi iyo atisuzumishije hakiri kare, kuba abantu nk’aba bitangira abanyarwanda bakabaha indorerwa mo z’amaso zihenze gutya ku buntu, ni ibintu bishimishije cyane.’’

Avuga ko zidahabwa abatuye aka karere gusa ko haza abatuye impande zose z’igihugu, ko nubwo gusuzuma no kuvura amaso bisanzwe muri ibi bitaro ariko badafite abaganga b’inzobere muri ubu buvuzi, kubona abakorera bushake nk’aba baza bakamara igihe bavura batanga n’izi ndorerwa mo kikaba ari igikorwa kitahabaga mbere,aho kiziye cyafashije benshi cyane,kuko hari ababa bari bafite ibibazo nk’ibi batanabizi ariko nyuma yo gusuzumwa ubuzima bwabo bukarengerwa.

Nyirambabazi Anne-Marie w’imyaka 75 y’amavuko,avuga ko yari asigaye atabona n’imyanda iri mu bishyimbo yabaga agiye guteka ngo abe yayikuramo, ariko nyuma yo kwitabwaho agahabwa izi ndorerwamo abasha kubona neza.

Ati “ibi byose tubikesha Leta yacu yitaye kuri bose natwe abatishoboye tukavurwa ku buntu. Nk’ubu sinari nkibasha no kubona  imyanda iri mu bishyimbo ngiye guteka ngo mbe nayikuramo ariko ubu,nyuma y’ubu buvuzi n’urushinge mbasha kurubona. Ndabwira n’abandi bakecuru  batarabisobanukirwa bajye bisuzumisha amaso kuko hari benshi usanga bavuga ko bataba bakibona mu myaka bageze mo ariko jye ndi umuhamya wabyo.’’

Uwari uhagarariye aba bakorerabushake, Mary Beth Berry  yavuze ko  kuba barakiraga abarenga 500 ku munsi bakabakorera ubuvuzi bukwiye,abatabashaga no gusoma Bibiliya bakaba bayisoma neza ari igikorwa kitoroshye kandi cyamweretse ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwita ku buvuzi bw’amaso,yizeza ko  buri mwaka bazajya baza gufatanya n’ubuyobozi bw’ibi bitaro mu bikorwa nk’ibi, kuko kutabona neza bitera imihangayiko myinshi ariko bazakomeza gufasha abaturage uko bashoboye.

Abaturage kandi bigishwa imirire iboneye kugira ngo indwara zimwe z’amaso zirindwe,cyane cyane ko usanga hari n’abakiri bato baba bafite ibi bibazo, kuyafata neza hakiri kare bikaba hari byinshi byakemura nk’uko  byemezwa na Bibiche Rutunda ushinzwe ubufatanye n’amatorero n’imiryango ya gikirisitu muri uyu muryango.

Nyuma yo gusuzumwa amaso abo basanze bakwiye indorerwa mo bahitaga bazihabwa.
Nyuma yo gusuzumwa amaso abo basanze bakwiye indorerwa mo bahitaga bazihabwa
Nyirambabazi Anne Marie afata nkibitangaza kuba abasha kubona neza.
Nyirambabazi Anne-Marie afata nk’ibitangaza kuba abasha kubona neza
Indorerwa mo zamaso bahabwa ku buntu ngo zisanzwe zihenda cyane.
Indorerwamo z’amaso bahabwa ku buntu ngo zisanzwe zihenda cyane
Abaturage benshi usanga bakangukiye kwisuzumisha no kwivuza indwara zamaso.
Abaturage benshi usanga bakangukiye kwisuzumisha no kwivuza indwara z’amaso

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *