Nyamasheke: Abigisha mu mashuri y’incuke bavuga ko nta bumenyi bafite bwo kwita ku bana bamugaye

Sangiza iyi nkuru

Abigisha mu mashuri y’incuke mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bahura n’imbogamizi mu kwita ku bana bigisha bafite ubumuga, abenshi muri bo ngo nta bumenyi buhagije baba bafite bwo kubitaho.

Aba barezi bagera kuri 60 bigisha mu mashuri y’incuke bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu mahugurwa y’iminsi 2 yabereye mu murenge wa Kagano, abakora aka kazi mu mirenge yose y’aka karere bahawe n’umushinga ugamije guteza imbere uburezi bw’inshuke no gutegura abana b’inshuke kujya mu mashuri abanza ukorera mu mushinga VSO ( Volunteer Service Overseas ).

Bavuga ko abenshi muri bo babona abo bana babasanga mu mashuri gusa nta n’andi mahugurwa baba barahawe yo kubitaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mukeshimana Priscille wigisha mu ishuri ry’inshuke ku ishuri ribanza rya Bushekeri yabwiye Bwiza.com ko bakorera mu bibazo byinshi mu bice by’icyaro,byaba ibyo kutamenya kwita kuri aba bana uko bikwiye, imyumvire y’ababyeyi bamwe bacyumva ko umwana ufite ubumuga ntacyo azamara n’ibindi.

Agira ati “hari igihe uba ufite nk’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye ku buryo aba ashobora no gusohoka mu ishuri akiruka, wajya kumugarura ugasanga abandi bagiye, hari ababinubira kuko baba batuma batigisha abandi, nta mfashanyigisho zabo zihariye tugira, kuba tutazi ururimi rw’amarenga ngo tuvugane n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,… ibyo byose nibyo duhura na byo”.

Uyobora umushinga VSO mu ntara y’Iburengerazuba, Claude Gilbert Kamba, avuga ko bahugura abarezi kugira ngo baganirire hamwe uko bagomba kwita kuri aba bana kuko bafite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi, bakaba barahereye ku babyeyi kugira ngo babumvishe agaciro aba bana bafite mu muryango nyarwanda, by’umwihariko abafite uburwayi ababyeyi batabasha kuvuza uyu mushinga uzabavuza.

Agira ati “tugiye kubavuza kuko ababyeyi babo nta bushobozi babifitiye, ibindi ku bufatanye na Leta bizagenda bikemuka, ariko aba bana bige neza nk’abandi, ababyeyi n’ababarezi babyumve nk’inshingano”.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko aba bana bagenda baba benshi mu mashuri, amahugurwa nk’aya akaba ari ingirakamaro kugira ngo abarezi babo bahuze imyumvire mu kubitaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *