Nyamasheke: Akurikiranweho gukura ibice by’umubiri ku murambo w’umuturanyi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 78 y’amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke ushinjwa guca ibice by’umubiri by’umuntu wari wapfuye yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021, nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kagano bwareze busaba ifunga ry’agateganyo ry’iminsi 30 uyu mugabo w’imyaka 78 ukekwaho guca imyanya y’umubiri ku murambo w’umusaza w’imyaka 80 wari witabye Imana.

Ni icyaha cyakozwe mu gitondo cyo ku itariki ya 09 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ubwo umuturanyi we yari yitabye Imana, we n’abaturanyi bakajya kurarayo.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu gitondo ubwo bamusigaga ku murambo bagiye gushaka telephone ngo bahamagare abo mu muryango ngo babamenyeshe bazaze gushyingura nyakwigendera; bagarutse barebye ku murambo bagasanga wakuweho uruhu ku gahanga, wakuwemo ijisho rimwe ndetse n’ ino.

Abaturanyi b’uregwa bamukekaho kuba akora imihango ijyanye n’ubupfumu.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 130 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikaba iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *