Amakuru aturuka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba, aravuga ko hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine bamaze kwandika basezera.
Abasezeye nk’uko amakuru abivuga, harimo Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wayoboraga uwa Ruharambuga, Bigirabagabo Moïse w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wayoboraga Umurenge wa Bushekeri.
Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu ijoro ryacyeye ari bwo aba bayobozi baba basabwe kwandika amabaruwa asezera; gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ntiburemeza cyangwa ngo buhakane aya makuru.
Amakuru kandi avuga ko banditse bavuga ko bahisemo gusezera ku mpamvu zabo bwite.
Icyakora nka Bigirabagabo uri mu basezeye yemeje ko nta yabikoze ku bushake bwe.
Ati: “Nanditse nsaba gusezera akazi ku mpamvu zanjye bwite, ntegereje ko bansubiza. Nta wabinsabye”.


