Nyamasheke: Bamwe ntibarasobanukirwa akamaro k’amashuri y’incuke

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Nyamasheke haracyagaragara bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo hasi ku kamaro k’amashuri y’incuke, aho bamwe bumva ngo nta kindi umwana yahungukira, abandi bakibaza impamvu bayakwamo agahimbazamusyi ka mwarimu mu gihe mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntako bakwa.

Ubuyobozi bw’akarere n’umuryango VSO ufasha mu burezi bw’incuke bukavuga ko bwahagurukiye guhindura  iyi myumvire ikiri mu baturage.

Mukamusoni Rose utuye mu kagari ka Kibogora, mu murenge wa Kanjongo yagize ati ’’ Njye singiye kubabeshya cyangwa kwirarira sinshobora kubona amafaranga ajyana umwana mu ishuri  ry’inshuke kuko nkorera amafaranga 800 gusa ku munsi se agakorera  1000 kandi ako kazi ntigahora ho. Nzategereza agire imyaka 7 mushyire aho yiga ntacyo bambaza,cyane cyane ko muri ibi bice bya Kibogora bifatwa nk’umujyi aya mashuri ahenze cyane kandi sinumva icyo umwana wanjye azahomba natajya yo.’’

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Bushekeri, Nyiranzeyimana Espérance, avuga ko kuba n’abigisha muri aya mashuri badahembwa kandi baba barabyigiye na byo ari imbogamizi ikomeye cyane kuri ubu burezi, aka gahimbazamusyi kakagora ababyeyi, ariko bidakwiye kuba impamvu yo guheza aba bana mu ngo.

Avuga ko hakiri n’ikibazo cy’amashuri yabo make aho bamwe bigira mu nsengero ubundi zitagenewe kuba amashuri nk’aya,kuba  nta mfashanyigisho bafite no kuba ababyeyi bazindukira mu gushakisha kandi baba bafite abana benshi bakabura uko bita kuri abo bagomba kujya mu ishuri, izi mbogamizi zose bakaba baziganira ho n’ababyeyi ngo hatagira iba urwitwazo rwo kubuza umwana amahirwe ye yo kwiga akiri muto.

Umuyobozi w’umuryango VSO mu ntara y’uburengerazuba Claude Gilbert Kamba  avuga ko batangiye ubukangurambaga kare kugira ngo n’ababyeyi batumvaga akamaro ko kwiga kw’abana bari hagati y’imyaka 4 -6 bakamenye n’izi mpungenge z’agahimbazamusyi batanga bazimarwe,bumve ko ari mu nyungu zabo n’iz’abana babo,akishimira ko bagenda babyumva nubwo n’iyi myumvire yindi igihari.

Ati “Hari bamwe mu babyeyi bavuga ko bakennye cyane ku buryo batakohereza aba bana kwiga ariko twabasobanuriye neza ko nta kiruta guha uburere bwiza umwana wibyariye, kandi umurage wa mbere umugomba nk’umubyeyi ni  ishuri”.

Avuga kandi ko n’abafite abana bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose bakwiye kubohereza mu ishuri, kuko na bo bitabwa ho neza kandi byanagaragaye ko bashoboye cyane kuruta uko byatekerezwaga mbere na benshi.

Mu myaka 2 uyu muryango umaze utangiye gahunda y’amashuri y’incuke muri aka karere, izirenga  6000 zimaze kurigana zirimo n’izifite ubumuga,intego ikaba ari uko  mu myaka 3 iri imbere zaba zirenga 10.000.

Aha ni mu isoko rya Tyazo umuyobozi wa VSO mu ntara yuburengerazuba akangurira abaturage kutavutsa abana bato amahirwe yo kugana ishuri.
Aha ni mu isoko rya Tyazo, umuyobozi wa VSO mu ntara y’Iburengerazuba akangurira abaturage kutavutsa abana bato amahirwe yo kugana ishuri
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bushekeri batanga icyifuzo ko Leta yakemura ikibazo cyabigisha aya mashuri na bo bakajya bahembwa.
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bushekeri batanga icyifuzo ko Leta yakemura ikibazo cy’abigisha aya mashuri nabo bakajya bahembwa

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *